Umugabo ukekwaho kwica umugore amaze kumusambanya yarezwe mu rukiko

Nyamagabe: Ku wa 14 Ukwakira 2022 Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirije Urukiko dosiye bukurikiranyemo, umugabo ukekwaho kwica umugore utwite amaze kumusambanya.

Ubutabera (Internet Photo)

Urubuga rw’Ubushinjacyaha ruvuga ko iki cyaha cyabaye tariki ya 08/10/2022.

Icyo gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe, bwatangaga amakuru  ko mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Ngara, muri uwo murenge, habonetse umurambo w’umugore w’imyaka  55 y’amavuko.

Uyu mugore ngo yari yatemaguwe mu ijosi no mu bitugu hakoreshejwe umuhoro.

Bicyekwa ko yishwe bamaze kumusambanya,  kandi akaba yari atwite inda iri hafi kuvuka .

Nyuma yo gukora iperereza, Ubushinjacyaha buvuga ko hafashwe umugabo bicyekwa ko ari na we wamuteye iyo nda.

Mu ibazwa rye, yiyemerera ko yishe nyakwigendera amutemaguye imihoro mu ijosi akamwica amaze kumusambanya.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kimuhamye yahanishwa, igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa  n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

ISOOKO: NPPA Website

- Advertisement -

UMUSEKE.RW