Umugabo wari umaze imyaka 50 atoga yapfuye

Umugabo wo muri Iran, Amou Haji nyuma yo kumara imyaka irenga 50 atikoza amazi cyangwa isabune atinya ko arwara yapfuye afite imyaka 94.

Amou Haji nyuma yo kumara imyaka irenga 50 atikoza amazi cyangwa isabune atinya ko arwara yapfuye afite imyaka 94

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo inkuru yabaye kimomo maze biba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru ko umugabo ufatwa nk’umunyamwanda kurusha abandi ku isi yapfuye tariki 23 Ukwakira, 2022.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru binyuranye birimo ibiro ntaramakuru byo muri Iran, Amou Haji yari amaze igice cy’ikinyejana kirenga yararahiye ko atazikozaho amazi cyangwa isabune atinya ko yarwara, gusa ngo hashize amezi make ahatiwe koga.

Uyu mugabo wo mu majyepfo y’intara ya Fars, abaturanyi be bavuga ko hari abagerageje kumwuhagira ariko agakomeza kwinangira, gusa ngo yaje gushyirwaho igitutu birangira bamwuhagiye, hadaciye kabiri amaze gukaraba yaje guhita arwara nk’uko yabitinyaga maze birangira apfuye.

Mu 2014 mu kiganiro Amou Haji yahaye ikinyamakuru Tehran Times, yahishuye ko ari umukunzi w’akadasohoka w’inyama z’ikinyogote, ubuzima bwe kenshi ngo yabumaraga mu butaka aho yari yariyubakiye akazu mu giturage cya Dejgah.

Ibiryo bye ahanini byari inyama zokeje, agakunda gutuma itabi.

Mu bintu byamubangamiraga cyane mu buzima bwe kwari ukumuha amazi meza yo kunywa, ndetse no gushaka kumwuhagira.

Urupfu rw’uyu mugabo rukaba rwatangaje abantu batari bake hirya no hino ku isi, dore ko ajya gutura aha wenyine yari ahunze abantu bashaka kumukarabya amazi, ibintu yari yaraciye ukubiri na byo.

Yari yarahisemo kutazongera koga

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

- Advertisement -