Umugore wo mu cyaro afite imbogamizi yo kutabona igishoro

Huye: Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye baravuga ko kuba badafite igishoro kibafasha kwiteza imbere bikiri imbogamizi ku iterambere ryabo.

Buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro

Leta y’u Rwanda ishishikariza umugore kwiyumvamo ko ashoboye, ikanasaba umugore kugira uruhare mu iterambere rye n’urugo rwe muri rusanze.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye ku rwego rw’igihugu, bamwe mu bagore batuye muri kariya gace bagaragaje imbogamizi yo kutagira igishoro binatuma batagera ku iterambere uko baryifuza.

Batakanwa Laurencia yagize ati “Abagore ba hano ntibabona  amafaranga  ngo batere imbere, kandi bayabonye bacuruza bikabafasha gutera imbere.”

Mukagahima Daphrose na we yavuze ko ubuyobozi bwabafasha kubona inkunga bakabona igishoro, bagakora bikabafasha kwiteza imbere.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette avuga ko mbere na mbere abagore bo mu cyaro bavuga ko bakeneye igishoro bakwiye kubanza kwiyumvamo icyizere, bakumva ko byose bishoboka bakagira ubushake bwo gukora, ubundi hakabaho gushyigikirwa na Leta n’abafatangabukorwa bayo kuko hari abo Leta ijya ifasha.

Ati “Bashyire n’izo mbaraga nkeya mu matsinda, bizigamire kandi ubona bitanga umusaruro abagore bagatera imbere n’imiryango yabo muri rusange, kandi nibakomeza gushyira hamwe bizatanga umusaruro.”

Kugeza ubu hari abagore bishyira hamwe bagakora, Leta n’abafatangabukorwa bayo bakabaha inkunga, hari abagore kandi ku giti cyabo bafashe iya mbere bagana banki zirabaguriza bibafasha kwiteza imbere.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

- Advertisement -