Urubanza rwa Prince Kid rwajemo ingingo nshya, ntirwasomwa

Byari biteganyijwe ko urubanza rwa ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid, wateguraga amarushanwa ya Miss Rwanda akaza gufungwa akekwaho gusambanya abakobwa bayitabiriye, rusomwa ariko si ko byagenze.

Prince Kid mu rukiko bamukuramo amapingu (Archives)

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul wari ku rukiko i Nyamirambo, avuga ko mu mwanya muto, Umucamanza yavuze ko yafashe icyemezo cy’uko ashaka, we ubwe kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Prince Kid.

Mu bihe byahise, abatangabuhamya, ibyashingiweho ibirego babivugiye mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB) no mu Bushinjacyaha.

Umucamanza yategetse ko urubanza ruzabera ku ku ikoranabuhanga rya Skype, ariko mu muhezo.

Prince Kid azaba ari muri Gereza ya Nyarugenge, naho abatangabuhamya bari ku rukiko, cyangwa bari mu ngo iwabo ariko bakoresheje Skype.

Urubanza rwari rwapfundikiwe, ndetse Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kuzahanisha ISHIMWE Dieudonne igifungo cy’imyaka 16, igihe yahamwa n’icyaha, bivuze ko rupfunduwe, ruzakasubukurwa tariki 15 /11/ 2022.

 

Uwunganira ISHIMWE Dieudonne ati “Ndumva nizeye ubutabera bwacu..”

Me Kayijuka Ngabo umwe mu banyamategeko bunganira ISHIMWE Dieudonne, yavuze ko nta kibazo afite ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko no kuba bazongera kuburanira mu muhezo.

- Advertisement -

Ati “Nta kibazo biteye. Ibyo twifuzaga twari twabisabye mbere. Twasabye kuburanira mu ruhame, ntibabiduha, ubu rero ni ugukurikiza ubushake bw’urukiko.”

Me Kayijuka Ngabo yongeyeho ati “Ndumva nizeye ubutabera bwacu reka dutegereza, kandi ibyo nkubwira ni ukuri.”

Tariki 05 Ukwakira, 2022 ISHIMWE Dieudonne yari yitabye Urukiko rutegeka ko aburanira mu muhezo.

Amakuru twaje kumenya ni uko yasabiwe gufungwa imyaka 16.

Prince Kid Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha kimwe, Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yatabwa muri yombi muri Gicurasi 2022 aburana ahakana icyaha ashinjwa, agasaba ubutabera kukimuhanaguraho.

Prince Kid yasabiwe gufungwa imyaka 16 – uko mu muhezo byari bimeze

NKUNDINEZA Jean Paul /UMUSEKE.RW