AS Kigali y’abagore yiyemeje kujya kwishyuriza ku biro by’Umujyi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gukomeza kubeshywa, kwizezwa ibitangaza no gukinwa nk’umupira n’ubuyobozi bwa bo, abakinnyi ba AS Kigali Women Football Club bafashe icyemezo cyo kwerekeza mu Mujyi bakishyurizayo imishahara y’amezi atatu asaga ane babewemo.

Abakinnyi ba AS Kigali WFC bafashe umwanzuro wo kujya kwishyuriza ku biro by’Umujyi wa Kigali

Uko iminsi yicuma, ni ko abakinnyi ba AS Kigali WFC bakomeza kubeshya n’ubuyobozi bwabo bubizeza ibitangaza ariko bidatanga icyizere.

Bigeze aho abakinnyi babaza umushara wabo, umuyobozi ubajijwe akabyikuraho ati baza kanaka… byagera ku wundi ati baza kanaka… kugeza aho abakinnyi bakomeje kumirwa.

Aho bigeze noneho, abakinnyi bose bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo yo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 nyuma yo kubeshywa ku wa Kane tariki 10 Ugushyingo ngo baze mu myitozo baraza guhembwa ariko bagasanga babeshywaga.

Abakinnyi batashye igicuku kiniha ngo bategereje amafaranga ariko baraheba!

Nyuma yo kumenya ko abakinnyi barahiye ko badakora imyitozo yo ku wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo, ubuyobozi bwatekereje indi nzira yo kubagarura mu myitozo.

Visi Perezida wa AS Kigali WFC, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, abicishije ku rubuga rwa WhatsApp abayobozi bahuriraho n’abakinnyi, yasabye abakinnyi kuza mu myitozo yemera ko buri mukinnyi aza kumuguriza ibihumbi 50 Frw bazamwishyura bahembwe ariko bakemera kuza mu myitozo.

Kuru uru rubuga rubahuza kandi, umuyobozi w’ikipe ari we Twizeyeyezu Marie Josée yanditse amenyesha abakinnyi ko mu myitozo y’uyu munsi haraba hari na Komite Nyobozi yose.

Uyu muyobozi kandi yongeye yandika amenyesha abakinnyi ko baza ku kibuga gukora imyitozo kandi bari butahane amafaranga, n’ubwo mbere yari yarabanje kubabwira ko bazayabona mu Ukuboza 2022.

- Advertisement -

Bijejwe gutahana amafaranga ariko bataha bicira isazi mu maso!

Abakinnyi bemeye baza gukora imyitozo yo ku wa Kane tariki 10 Ugushyingo, bizeye ko baza gutahana amafaranga nk’uko bari babyijejwe ariko si ko byagenze kuko batashye igicuku kiniha kandi bamwe bataha kure bagenda n’amaguru kugera mu rugo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko umuyobozi wa AS Kigali WFC Twizeyeyezu Marie Josée yageze ku kibuga ndetse abakinnyi bakamubona ariko hari ibyo yari ahugiyemo byatumye batavugana.

Abakinnyi bakoze imyitozo Saa saba z’amanywa bayisoza Saa cyenda n’igice baricara bategereza abayobozi ko hari icyo baza kubabwira nyuma yo kwizezwa amafaranga.

Abakinnyi bicaye muri Stade bategereje guhabwa amafaranga yabo kuko bari banabyijejwe ariko bubiriraho kugeza aho bamwe batashye bategewe n’abagiraneza bari muri Stade.

Abakinnyi bafashe umwanzuro wo kujya kwishyuriza ku Mujyi wa Kigali.

Uretse kuba bose bafashe icyemezo cyo kuba batazakina umukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali WFC izakiramo Bugesera WFC ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali, bahavuye bafashe umwanzuro wo kuzajya ku biro by’Umujyi wa Kigali ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo, bakishyuriza imishahara yabo ndetse bakanasobanuza impamvu bari kwirengagizwa bigeze aha.

Abakobwa bageze aho bahamagara Visi perezida ariko abakina nk’umupira.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ubwo bwari bubiriyeho bakiri muri Stade, bigiriye inama yo guhamagara visi perezida, Ngenzi Shiraniro Jean Paul bamusaba itike ibatahana, ariko nabyo biba iby’ubusa kuko yababwiye ngo bahamagare Umunyamabanga Mukuru w’ikipe.

Abakinnyi bo bafashe icyemezo cyo kuva ku rubuga rwa WhatsApp rubahuza n’abayobozi, kugira ngo badakomeza kwingingirwa kuza mu myitozo.

Intandaro yo gutinda guhembwa!

Ubwo iyi kipe yitabiraga amarushanwa y’amajonjora y’amakipe yagombaga gutanga izakina CAF Women Champions League, yabereye muri Tanzania [CECAFA], yahawe amafaranga arenga miliyoni 50 Frw kandi CAF isanzwe imenya amakipe yitabiriye iri rushanwa, ariko kuyatangira raporo mu Mujyi byakomeje kuba ingume.

Umujyi wa Kigali ukomeje gukora iperereza ry’uko ayo amafaranga yakoreshejwe, cyane utarabihererwa raporo ibisobanura.

UMUSEKE wifuje kuvugisha ubuyobozi bwa AS Kigali WFC kuri aya makuru avugwa mu ikipe, ariko umuyobozi wayo, Twizeyeyezu Marie Josée ntiyasubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye.

Iyi kipe kandi, ikomeje kuvugwamo ibibazo by’amakimbirane ya hato na hato, byanatumye hari abatifuza kuyigumamo bari gushaka andi makipe bucece.

Twizeyeyezu Marie Josée uyobora AS Kigali WFC
Komite Nyobozi yose ya AS Kigali WFC yatowe muri Werurwe uyu mwaka
Ikipe ngari yajyanye na AS Kigali WFC muri CECAFA yabereye muri Tanzania

UMUSEKE.RW