Abapolisi 144 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Abapolisi b’u Rwanda 144 bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo bageze mu Rwanda.

Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakiriwe i Kigali

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Ugushyingo 2022, nibwo aba bapolisi bakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho babisikanye na bagenzi babo bagiye kumarayo nabo umwaka.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba, CP Costa Habyara wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ubwo yakiraga aba bapolisi akaba yabashimiye imyitwarire myiza yabaranze mu gihe bari bamaze mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, anabashimira uburyo bujuje inshingano zabo.

Aba bapolisi bageze mu Rwanda uko ari 144  babarizwa mu itsinda FPU III-4 bakaba bari bayobowe na SSP Mathias Muhire, ubutumwa bwabo bakaba babukoreraga mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba.

Ahagana saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo abapolisi 160 bagize itsinda rya FPU III-5 nabo bahagurutse i Kigali berekeza Juba gusimbura aba bari bamazeyo umwaka mu butumwa bw’amahoro, aho benshi muri bo ari abapolisikazi. Iri tsinda rya FPU III-5 rikaba ryo ryagiye riyobowe na SSP Speciose Dusabe.

Kugeza ubu u Rwanda rufite amatsinda 2 y’abapolisi muri Sudani y’Epfo, agizwe n’abapolisi 400.

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite ingabo na polisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu nka Sudani y’Epfo na Centrafrique. Muri Gicurasi 2021 rwari ku mwanya wa gatanu mu bihugu 121 n’ingabo zirenga 5,332 harimo abagabo 4,784 n’abagore 547.

Mu bihugu ingabo na polisi zikoreramo ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, abaturage bazivuga imyato kubera ubudasa, ubumuntu, ibikorwa by’iterambere, ubuvuzi no gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo biciye mu gukora umuganda.

Aba bapolisi bari bamazeyo umwaka
CP Costa Habyara yabashimiye uburyo bitwaye mu gihe bari bamaze mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -