Abaturage batwitse imodoka za MONUSCO

Ibitangazamakuru bikorera mu Burasirazuba bwa Congo bivuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, abaturage bahunze ingo zabo kubera intambara batwitse imodoka za MONUSCO.

Amafoto yagiye ahagaragara agaragaza imodoka yanditseho UN yatokombeye

Grands Lacs News kivuga ko imvururu zabereye ahitwa Kanyaruchinya hafi y’umujyi wa Goma, aho abaturage bahunze intambara ikomeje kubera muri Teritwari ya Rutshuru batwitse imodoka ebyiri za MONUSCO.

Ubwo twandikaga iyi nkuru ntacyo MONUSCO yari yagatangaza ku byabaye, gusa amakuru avuga ko abari batwaye izi modoka bashatse kunyura kuri bariyeri abaturage bashyize ku muhanda batabanje gusaba uburenganzira abapolisi.

Ikinyamakuru POLITICO.CD cyo kivuga ko ibyabaye byabereye i Goma, mu bilometero 3,5 uvuye ku cyicaro gikuru cya Pariki ya Virunga.

Kuri uyu wa Kabiri, ingabo zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, MONUSCO zari zatangaje ko zavuye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, mu rwego rwo “kujya kuvugana n’abandi bakorana ngo bategurire hamwe ibizakurikiraho.”

Gusa mu mirwano iheruka kubera muri Teritwari ya Rutshuru mu duce twafashwe n’inyeshyamba za M23 harimo Rumangabo, na Kiwanja.

Hari andi makuru avuga ko abaturage batwitse ziriya modoka bavuga ko zitwaye inyeshyamba za M23.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -