Akanyamuneza kuri Chriss Eazy wegukanye ibihembo muri Kiss Summer Awards

Umuhanzi Chris Eazy yashimye Imana nyuma yo kwegukana ibihembo bitegurwa na Radio Kiss Fm nyuma yo kwegukana igikombe cya  ‘Best Summer Song’ n’igikombe cya ‘Best New Artist’.
Chriss Eazy atewe ishema n’ibihembo yegukanye

Igihembo cya ‘Best New Artist cyatumye agirwa ‘Brand Ambassador’ wa sosiyete EngenEcodrive.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chriss Eazy yashimye Imana, ashishikariza buri wese kudacika intege “kuko ni ikintu abahanzi benshi bahuriyeho.”

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe n’urubyiruko yavuze ko guhatana muri ibi bihembo ari kimwe mu bintu byiza agezeho mu muziki.

Yashimye abo bakorana umunsi ku munsi mu muziki, anashima Producer Element wamukoreye indirimbo nyinshi.

Yanegukanye igikombe cya ‘Best Summer Song’ yakomeje kuza imbere mu matora mubahanzi benshi bahatanaga.

Chriss usanzwe ukora ama video yindirimbo ziwe ndetse agakora n’indirimbo z’abahanzi batandukanye, akorana n’abarimo Sam Switch ufata amashusho, Hussein Traole, Young C Designer umwambika n’abandi.

Kuva yatangira gufashwa na Junior Giti, Chriss Eazy amaze gusohora indirimbo nyinshi harimo ‘Fasta’, ‘Amashu’, ‘Inana’ yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka n’izindi zitandukanye.

Uyu musore si izina rishya mu matwi ya benshi. Muri Mata 2020, yashyiditse n’umuhanzi Sat-B wo mu Burundi amushinja kwigana indirimbo ye yise ‘Ese urabizi’ nta burenganzira yamuhaye. Muri Nzeri 2020, bombi bariyunze.

Chriss yegukanye irushanwa rya Talent Zone 2016 ndetse n’irya Europe HiHop Fest 2019. Uyu musore yize gutunganya amashusho akorana n’abahanzi batandukanye muri iki gihe.
Ni we utunganya amashusho y’indirimbo za Vestine na Dorcas zirimo nka ‘Ibuye’, ‘Nahawe ijambo’, ‘Adonaii’ n’izindi z’aba bana babakobwa.
Chriss Eazy uri mubakunzwe mu rubyiruko yashimye abamuba hafi bose
Producer Element ari mu begukanye ibihembo muri Kiss Summer Awards

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW

- Advertisement -