Amajyepfo: Barifuza ko abajyanama b’ubuzima bavura Malaria biyongera

Abahagarariye ibyiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Malaria mu karere ka Nyanza, na Huye barifuza ko abajyanama b’ubuzima bayivura biyongera kuko umubare ukiri mucye ku rwego rw’umudugudu.

Abafite ibyago byinshi byo kwandura Maralia bishyize mu matsinda bungurana ibitekerezo

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje abahagarariye ibyiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura Malaria aribo abanyeshuri biga bacumbikiwe mu mashuri, inzego z’umutekano (zigira ibyago byinshi byo kwandura Malaria iyo bari mu kazi nijoro), abagororwa n’abandi.

Bigamije gukusanya amakuru ngo azafashe ihuriro ry’imiryango itari iya leta ikora ibijyanye no guharanira ubuzima bwiza bw’abaturage, (NGOs Forum) mu kurwanya Malaria muri ibyo byiciro.

Abahagarariye biriya byiciro bagaragaje ko umubare w’abajyanama b’ubuzima bavura Malaria ukiri mucye ku rwego rw’umudugudu, kandi uruhare rwabo mu kugabanuka kwayo rugaragarira buri wese.

HITIYAREMYE Nathan uyobora ishami ry’ubuzima mu karere ka Huye, yagaragaje ko umubare w’abajyanama b’ubuzima babiri ku rwego rw’umudugudu ukiri mucye kandi ari imbogamizi ku bajya kwaka serivisi.

Ati “Bishobotse abajyanama b’ubuzima bavura Malaria bakwiyongera kuko hari n’ubwo umuntu ajya kwivuza agasanga uwo mujyanama w’ubuzima yigiriye mu yindi mirimo, kubera ubucye bwabo rero ugasanga umuntu ntahawe serivisi uko bikwiriye.”

Ubusanzwe abajyanama b’ubuzima ku rwego rw’umudugudu baba ari bane, babiri muri bo ari bo bafite ubushobozi bwo kuvura Malaria.

Ihimbazwe Elysee umuyobozi wa porogaramu y’ubuzima muri NGOs Forum, yabwiye UMUSEKE  ko abajyanama b’ubuzima hari aho usanga ari bacye ugereranyije na Malaria ihari.

Ati “Hari politiki ya leta yo kongera umubare w’abajyanama b’ubuzima bavura Malaria ku buryo buri mujyanama w’ubuzima azajya avura, bose uko ari bane mu mudugudu.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine yasabye abahagarariye biriya byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura Malaria guha agaciro abajyanama b’ubuzima kugira ngo bahabwe imbaraga n’ababagana.

Yagize ati “Twe duhagarariye inzego iyo tugannye bariya bajyanama b’ubuzima, na wa muturage ahita abona agaciro ke bityo na we kujya kumwaka serivisi bikoroha kuko natwe tuba twamuhaye urugero, twanamugiriye icyizere nk’abakozi ba leta.”

Imibare igaragaza ko uturere twa Huye na Nyanza aritwo turere twibasiwe cyane na Malaria kurenza utundi mu ntara y’Amajyepfo. Muri rusange Malaria yagabanutseho 33% uyu mwaka wa 2022 ugereranyije n’umwaka ushize wa 2021.

Inzego zihagarariye ibyiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Maralia zasabye ko abajyanama b’ubuzima bayivura biyongera

Théogène NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW