America yakoresheje amahirwe y’inama ya G20 ivugana n’u Rwanda ku bya Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yemeje ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibiri mu myanzuro y’inama za Nairobi n’i Luanda, nyuma yo kuganira n’Umunyabanga wa Leta muri America, Antony Blinken.

Umunyabanga wa Leta muri America, Antony Blinken yavuze ko we na Biruta bagiranye ibiganiro by’ingenzi ku bijyanye n’ibibazo biri muri Congo

Dr Vincent Biruta yashimye ibiganiro byiza yagiranye na Blinken mu nama yabahuje, ikabera i Bali muri Indonesia.

Ati “Ndahamya ubushake bw’u Rwanda ku bijyanye n’ibiganiro bya Nairobi, n’inzira ya Luanda bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, no mu karere, ndetse hakenewe gushaka kw’impande zose zirebwa n’ikibazo gukorana kugira ngo hashakwe igisubizo cya politiki.”

Umunyamabanga wa Leta muri America, Antony Blinken na we yavuze ko “yagiranye ibiganiro by’ingenzi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, mu nama y’ibihugu bikize izwi nka G20 ibera i Bali.”

Ati “Nagaragaje ko Leta zunze Ubumwe za America zihangayikishijwe cyane n’ibikorwa bibi (violence) bikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo, ndetse dusaba u Rwanda gutera intambwe nini mu gufasha gusubiza ibintu mu buryo.”

Ku wa Mbere, Perezida Paul Kagame n’abo bari kumwe, bakiriwe muri Indonesia, mu nama y’ibihugu bigeze ihuriro G20 iri kubera i Bali.

Iyi nama ifite inshangamatsiko igira iti “Recover Together, Recover Stronger,” yatangiye kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame akaba ayirimo nk’Umuyobozi w’urwego rwa Africa rugamije iterambere, (African Union Development Agency, AUDA-NEPAD).

Mu bigirwa muri iyi nama harimo ibijyanye n’ubuzima ku Isi, impinduka zishingiye ku Ikoranabuhanga, ndetse n’ingufu zitangiza ibidukikije.

G20 igizwe n’ibihugu 19, birimo Argentine, Australia, Brazil, Canada, Ubushinwa, Ubudage, Ubufaransa, Ubuhinde, Indonesia, Ubutaliyani, Ubuyapani, Korea y’Epfo, Mexique, Uburusiya, Saudi Arabia/Arabia Saoudite, Africa y’Epfo, Turukiya, Ubwongereza, na Leta zunze ubumwe za America.

- Advertisement -
Dr Biruta yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira ibiganiro bya Nairobi, n’inzira ya Luanda

UMUSEKE.RW