Diamond ategerejwe mu gitaramo gikomeye i Kigali

Umuhanzi wo muri Tanzania, Nasibu Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz agiye kongera gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya People Concert giteganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2022.

Diamond Platnumz ategerejwe i Kigali

Diamond waherukaga gutaramira i Kigali mu 2019, ubwo hasozagwa iserukiramuco rya rya Iwacu Muzika Festival, yongeye gutumirwa mu gitaramo cyateguwe na East Gold Entertainment ifatanyije na Skol.

Nta byinshi biramenyekana kuri iki gitaramo haba aho kizabera, ibiciro by’amatike n’abandi bahanzi bazasusurutsa abanyarwanda bitegura Noheli mur iki gitaramo cyiswe One People Concert.

Gusa Skol Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo nka Instagram yasabye abantu guhatanira itike ya VVIP ku muntu ufora umuhanzi baciye amarenga kuri iyi nteguza y’iki gitaramo, gusa amakuru ahari nuko Diamond Platnumz ariwe ugomba kuba asusurutsa abatuye Kigali.

East Gold Entertainment niyo iherutse gutumira umunyarwanda The Ben usigaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, igitaramo cya Rwanda Rebirth Concert.

Muri ibi bihe bisoza umwaka, abatuye Kigali bakaba bazaryoherwa n’ibirori binyuranye, aho bazasusurutswa n’ibyamamare biturutse hanze y’u Rwanda. Urugero rwa hafi ni Joeboy wo muri Nigeria, ugomba gususuruta abanyamujyi kuwa 3 Ukuboza muri BK Arena mu gitaramo cya Kigali Fiesta.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW