Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi b’ibigo gucunga neza umutungo

 Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente,yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gucunga neza umutungo, birinda ubujura bw’ibikoresho no  gucunga nabi abakozi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasabye ko ubumenyi bwajyana n’uburere

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2022, uRwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu.

Mu butumwa yatambukije mu izina ry’Umukuru w’Igihugu,Perezida Paul Kagame,  Minisitiri w’Intebe Dr,Edouard, yavuze ko abarimu bashimirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, ashimangira ko guverinoma y’uRwanda ishyigikiye umwuga bakora.

Dr Edouard Ngirente  yasabye abarimu gutanga uburezi n’uburere bubereye umunyarwanda.

Yagize ati “Aha icyo dusaba mwarimu hari ugutanga uburezi burimo siyansi zose zigishwa ariko hari no gutanga uburere butuma umwana w’umunyarwanda  akurana uburere bwiza, imyitwarire ituma tuba abo turibo, tugakorera igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente  yasabye abayobozi b’ibigo kwirinda amakosa baharanira gucunga neza umutungo n’abakozi bashinzwe.

Yagize ati “Ikindi gisabawa abayobozi b’ibigo  n’abarimu kenshi bafasha, ni imicungire myiza y’umutungo w’ishuri. Ibitabo by’ishuri muhabwa  nk’imfashanyigisho mureke bifatwe neza, bibikwe neza kugira ngo bifashe abari mu ishuri uyu munsi n’abazaba baririmo ejo.”

Yakomeje agira ati”Hanyuma ikindi   za mudasobwa twumva kumashuri ze kwibwa. Umutungo w’ishuri  nawo ucungwe neza.Uko leta igenda yohereza amafaranga mu turere  mu mashuri, mudufashe kugira ngo acungwe neza, abayobozi b’ibigo be kuzahanwa bazira gucunga nabi , ahubwo tuzahure hano dushimwa ko twacunze neza umutungo dushinzwe n’abakozi dushinzwe.”

Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente yibukije abarezi kurangwa  n’umurava batanga uburezi  bushingiye ku bumenyi nka kimwe mu cyerezekezo guverinoma yihaye, bakora ubushakashatsi , abasaba kurangwa n’imyitwarire iboneye.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe abigarutseho mu gihe kuwa 23 Ukwakiara 2022, Guverinoma y’u Rwanda yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo hakorwe iperere ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW