Abakuru b’ibihugu bine bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC bafashe imyanzuro ku mutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Congo, aho bashyizeho umugaba mukuru w’ingabo za EAC zizagira icyicaro i Goma.
Iyi myanzuro igamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo yagiye hanze mu gihe kuri uyu wa Kabiri indege z’intambara za RD Congo zazindutse zirasa ibisasu bikomeye ku duce dutuwe cyane n’abaturage tugenzurwa na M23.
Ku wa mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, nibwo ba perezida 4 b’ibihugu bya EAC bayobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uyoboye EAC, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na William Samoei Ruto wa Kenya bahuye bica amarenga ko umutekano ugiye kugaruka i Rutshuru.
Aba bakuru bahawe ikaze muri iyi nama na Perezida Evariste Ndayishimiye, ndetse anabiseguraho kuri bagenzi babo batabashije kuboneka mur’iyo nama yo kwigira hamwe no kunoza umuhate wa EAC wo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Mu myanzuro bafashe ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nuko bemeje ko icyicaro cy’ingabo zihuriweho za EAC gishyirwa i Goma ndetse banashyiraho Umugaba mukuru w’izi ngabo ugomba guhita atangira inshingano zo kuyobora izo ngabo.
Abakuru b’ibihugu basabye buri gihugu cya EAC gutanga Ofisiye ugihaharariye, ugomba kujya gutanga umusanzu ku cyicaro gikuru cy’ingabo zihuriweho za EAC.
Banashimiye kandi ibihugu bya Kenya, u Burundi na Uganda byamaze kohereza ingabo zabyo mu burasirazuba bwa Congo, ndetse bemera ko Sudani y’Epfo ikomeza kuzana ingabo zayo muri Congo.
Mu bindi byavuye muri iyi nama, harimo kuba bongeye gushimira Perezida William Ruto ku nsintzi yo gutorerwa kuyobora Kenya n’uburyo amatora yagenze mu mahoro n’ituze.
Bihanganishije kandi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan nyuma y’impanuka y’indege yabereye mu kiyaga cya Victoria mu gace ka Bukoba igahitana abantu 19, bihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka ndetse banifuriza gukira vuba abari mu bitaro.
- Advertisement -
Uretse aba bakuru bane, iyi nama yarimo kandi Minisitiri w’Intebe wa DR Congo, Rt. Hon Jean Michel Sama Lukonde, wari uhagarariye Perezida Felix Antoine Tshisekedi, n’abandi bari baherekeje aba bakuru b’ibihugu cyane cyane ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga.
Ingabo za leta ya Congo, FARDC zohereje indege z’intambara kurasa ku mutwe wa M23gusa abayobozi b’uyu mutwe batabaje amahanga bavuga ko Leta iri kurasa uduce turimo abasivile.
Aba bakuru b’ibihugu bari mu Misiri, aho bitabiriye Inama yiga ku kurengera ibidukikije iri kuba ku nshuro ya 27 izwi nka COP27.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW