Umuryango w’Ubumwe bw‘u Burayi usaba ko amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya M23 na Leta ya Congo ashyirwa mu bikorwa kuko ari yo nzira yonyine ishoboka.
EU ivuga ko ishyigikiye icyemezo cy’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guteres, cyamagana ubugizi bwa nabi buri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi bitangajwe mu gihe muri iki gihugu imirwano hagati ya M23 ndetse n’ingabo za leta FARDC ikomeje.
Mu itangazo rya EU, yavuze ko yiteguye gufatanya na leta ya Congo n’izindi mpande zose kugira ngo abaturage barindwe ihohoterwa.
Uyu muryango wahamagariye umutwe wa M23 kurekura uduce wafashe ndetse isaba n’indi mitwe yose igaragara mu Burasirazuba bwa Congo kurambika intwaro hasi.
Mu itangazo, uyu muryango wavuze ko “Ishyirwa mu bikorwa ry’ubushake bwa politiki by’umwihariko amasezerano y’amahoro ya Nairobi na Luanda ni yo nzira yonyine ishoboka.”
Perezida uyoboye Umuryango wa Africa yunze ubumwe, AU, Macky Sall wa Senegal na Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango, Moussa Faki Mahamat nabo ku munsi ku cyumweru basabye ko intambara muri Congo ihagarara.
AU yasabye impande zihanganye “guhita zihagarika imirwano, kubahiriza amategeko mpuzamahanga, umutekano w’abaturage, no kubahiriza ituze ry’imipaka y’ibihugu by’Akarere.”
Aba bayobozi basabye impande zose kujya mu biganiro byubaka mu nzira zisanzwe ziteganyijwe, zirimo iy’amahoro, umutekano, n’ubufatanye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ireba Congo n’ibihugu by’akarere, ndetse n’inzira z’ibiganiro bihuza Abanye-congo bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
- Advertisement -
Ni mu gihe Leta ya Congo yo isa n’idakozwa ibiganiro cyane ko ivuga itajya mu biganiro n’umutwe w’iterabwoba.
Binyuze mu muvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yahamagariye Abanye-Congo “ kwirinda ubushotoranyi bw’uRwanda “
Uyu mutegetsi yatangaje ko”Ubu bushotoranyi bw’u Rwanda bwihishe mu mutwe wa M23, ahamagarira abaturage kurwanira igihugu cyabo ndetse ko uRwanda rwifuza kubashozaho intambara.”
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda,Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere ibiganiro bityo ko intambara atari igisubizo.
Yagize ati ”Ntabwo u Rwanda rushobora gushyira imbere intambara, Abantu bareke gushyira mu mitwe intambara, bashyire mu mitwe yabo inzira z’amahoro. Ku birebana na guverinoma y’uRwanda, icyo yimirije imbere ni uko ikibazo gikemuka mu nzira y’amahoro.”
Kugeza ubu hari kwibazwa niba Leta ya Congo iri bwemere kujya mu biganiro n’umutwe wa M23, mu gihe bitakorwa uyu mutwe nawo urakomeza kotsa igitutu ingabo ari nako ugenda ufata utundi duce.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW