Mu masaha y’ikigoroba ku wa Kane, ikamyo yo mu bwoko bwa Howo ifite ibirango RAD 607U Trailer RL 1894, yagonze imodoka ebyiri na moto, umumotari ahita ahasiga ubuzima.
Iyi mpanuka ikomeye yabaye ku wa Kane, tariki 17/11/2022 mu masaha yegera saa cyenda z’amanywa (14h55).
Yabereye mu mudugudu wa Runyonza, akagari ka Nyagahinga, umurenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo.
Imodoka y’ikamyo Howo RAD607U Trailer RL1894 itwawe na Habimana Yousouf w’imyaka 44 y’amavuko, yari ipakiye mazutu iva i Kabuga yerekeza i Remera, yaje guta umukono igonga imodoka Voiture Toyota Golf RAB 571I itwawe na Hakuzimana Emmanuel w’imyaka 37 y’amavuko.
Uyu yakomeretse byoroheje, akaba yavaga i Remera ajya i Kabuga.
Iriya modoka, Howo RAD607U Trailer RL1894 yakomeje kugenda igonga ikamyo Hyndai HD72 RAD 813J itwawe na Ndagijimana Ruzaguriza w’imyaka 43, uyu yari apakiye matelas, we yakomeretse bikomeye.
Howo RAD607U Trailer RL1894 yanagonze moto Tvs Victor GLx125 RD 531A yari itwawe na Rutabagisha Jean Claude w’imyaka 37, uyu yahise apfa.
Umugenzi wari uhetswe kuri moto witwa Amani Aime Desire w’imyaka 37 na we yakomeretse bikomeye, yavaga i Remera yerekeza i Kabuga.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko abakomeretse bamwe bajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Masaka, naho Ngagijimana Ruzaguriza wari utwaye ikamyo Hyndai HD72 RAD 813J yagonzwe, we yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kanombe.
- Advertisement -
Amakuru avuga ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi Habimana Youssuf, wari utwaye Howo RAD607U Trailer RL1894, ndetse yatawe muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Rusororo.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzweumutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yemeje iyi mpanuka avuga ko ibyayiteye bikiri mu iperereza.
Yavuze ko ubutumwa baha abaturage ari ugukoresha umuhanda neza, kuringaniza umuvuduko neza bitewe n’aho umuntu ageze, naho ngo ku batwara amakamyo hari ubwo badafata umwanya uhagije wo kuruhuka, na byo ngo byaba impamvu yateza impanuka.
Ati “Ubuziranenge bw’ikibiziga, kuringaniza umuvuduko bitew enaho ugeze, kuruhuka kuri bariya bakoresha ikamyo ndende, ni ibyo ngibyo.”
UMUSEKE.RW