Rwandair yateguye irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yateguye irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru ryiswe “Fly RwandAir Football Tournament” rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere.

Rwandair yateguye irushanwa mpuzamahanga rigiye guhuza amakipe atandatu

Ni irushanwa rizakinwa n’amakipe atandatu arimo ane yo mu Rwanda n’andi abiri azaturuka muri Nigeria.

Amakipe yo mu Rwanda yaritumiwemo, arimo Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA], Banki ya Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC].

Aya makipe yiyongeraho azaturuka hanze y’igihugu arimo Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli ya Nigeria Shell na Sosiyete y’Ubwubatsi NFE na yo yo mu gihugu cya Nigeria.

Tombola y’uburyo amakipe azahura yerekanye ko RBA izakina na BK mu gihe RBC izacakirana na RwandAir. Amakipe yo muri Nigeria azahura hagati yayo yishakemo igomba gukomeza.

Uburyo iri rushanwa ryateguwe, ikipe izajya itsindwa izajya ihita isezererwa ariko nyuma hazarebwe iyagerageje kwitwara neza mu zatsinzwe, biyiheshe kujya mu yandi akine ½.

Biteganyijwe ko iri rushanwa ryiswe “Fly RwandAir Football Tournament”, rizakinwa tariki 26-27 Ugushyingo 2022. Imikino yose y’iri rushanwa izabera kuri Stade ya Bugesera mu Akarere ka Bugesera.

Ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingoa, hazakinwa imikino y’amajonjora ndetse n’iya kimwe cya kabiri mu gihe ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo hazakinwa iya nyuma, izagena ikipe izegukana “Fly RwandAir Football Tournament”.

Amabwiriza asanzwe agenga shampiyona y’abakozi, ni yo azifashishwa muri iri rushanwa ryose.

- Advertisement -

Ikipe ya mbere izahembwa igikombe n’imidali ya zahabu, iya kabiri ihabwe imidali y’umuringa mu gihe iya gatatu izahabwa imidali ya bronze.

Nk’uko biteganyijwe, hazahembwa umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi, umunyezamu mwiza n’umukinnyi uzitwara neza kurusha abandi muri iryo rushanwa.

Abasifuzi bazayobora imikino y’iri rushanwa bazaba ari abasanzwe basifura imikino y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda kuko bazatangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Shampiyona y’abakozi y’umwaka ushize 2021/2022, mu mupira w’amaguru yegukanywe na RBC FC mu bigo bya Leta bifite abakozi 100 kuzamura, mu gihe mu bari munsi y’ijana cyegukanywe na RISA FC.

Rwandair FC ngo irashaka kwihimura
RBC FC yisanze izacakirana na Rwandair FC ku yindi nshuro
Karuhanga Geoffrey uyobora Siporo muri Rwandair
Buri kipe yari ihagarariwe muri iyi tombola
BK FC yatomboye kuzahura na RBA FC

UMUSEKE.RW