i Nairobi hagiye kubera inama yo gusasa inzobe ku mutekano wa Congo

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, watangaje ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Ugushyingo, 2022, i Nairobi muri Kenya, hatangira inama yiga  ku kibazo cy’umutekano muke wa Congo. Ntihatangajwe niba abakuru b’ibihugu cyangwa abahuza kuri iki kibazo bazayitabira.

iNairobi hagiye kuba inama yiga ku mutekano wa Congo

EAC yatangaje ko iyi nama ifite intego yo gushimangira  ubushake bw’abakuru b’ibihugu  bo mu muryango wa  Afurika y’Iburasirazuba, akarere k’ibiyaga bigari, muri Afurika hose muri rusange, mu gushakira hamwe igisubizo kirambye umutekano mucye wa Congo.

Iyi nama igiye kuba nyuma y’iyabereye muri Angola ihuje abayobozi b’ibihugu by’Akarere, barimo Ndayishimiye Evariste, Felix Tshisekedi, na Uhuru Kenyatta ku butumire bwa Perezida wa Angola João Lourenço.

Yafatiwemo imyanzuro irimo gusaba imitwe yitwaje intwaro y’amahanga irimo FDLR, Red Tabara, ADF n’abandi gutaha mu bihugu ikomokamo ikava muri Congo.

Mu itangazo ryasohotse harimo ko abakuru b’ibihugu basabye ihagarikwa ry’imirwano, by’umwihariko ku mutwe wa M23 ukareka ibitero ugaba ku ngabo za Leta ya Congo, FARDC no ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye, za MONUSCO, kandi bikubahirizwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, 2022.

Nyuma y’ibyo byemezo mbere y’uko amasaha bari bahawe yo guhagarika imirwano agera, M23 yemeye uwo mwanzuro ,yamaganira kure  ibyo kurekura ibice yafashe ndetse yihanangiriza leta ko mu gihe cyose izayirasaho izirwanaho.

Nyuma byaje gutangazwa  ko imirwano yakomeje nubwo byari byavuzwe ko M23 yayihagaritse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu gace ka Bwito abaturage bari guhunga ku bwinsi bagana Kictchanga kubera imirwano yakomeje muri Bunagana, Kiwanja hafi ya Katwiguru na Ishasha nk’uko umunyamakuru wa Francce 24 witwa Justin Kabumba yabitangaje kuri twitter.

M23 yemeye guhagarika imirwano ariko gusubira inyuma ntibirimo

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW