Indege z’intambara ziri gusuka ibisasu ahagenzurwa na M23

Umutwe wa M23 uratangaza ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Ugushingo 2022 Ingabo za Leta ya Congo zawugabyeho ibitero simusiga ziri kubamishaho imvura y’ibisasu biremereye.

Ni nyuma y’icyumweru hari agahenge hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 ku rubuga rw’imirwano muri Teritwari ya Rutshuru.

Ni ibisasu bya rutura biri kuraswa n’ndege ebyiri z’intambara za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zo mu bwoko bwa Sukhoi-25, zirimo imwe yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje ko “Ihuriro ry’Ingabo zifatanyije na FARDC ziri gutera ibisasu ahantu hatuwe cyane, turahamagarira umuryango mpuzamahanga kwita ku bibazo bwana Tshisekedi ari gutera.”

Mu butumwa Lawrence Kanyuka yanyujije kuri Twitter ashimangira ko “M23 irirwanaho dutegereze ibikurikira.”

Ibirindiro bya M23 biri gusukwaho amabombe n’izi ndege z’intambara ni ibiherereye Chanzu na Musungati muri Teritwari ya Rutshuru.

Chanzu iherereye muri groupement ya Jomba hafi y’ikirunga cya Sabyinyo ahegereye umupaka w’u Rwanda.

Andi makuru kandi avuga ko ibimodoka byinshi by’intambara by’imitamenwa byavuye mu Mujyi wa Goma n’ibitwaro bikururwa n’imodoka nini byerekezwa hafi n’uduce tugenzurwa na M23.

Umutwe wa M23 washinze imbunda zikomeye ku misozi aho bafunze amayira yose yo ku butaka ingabo za FARDC, FDRL na Mai Mai bashobora kunyuramo ngo binjire mu matware bigaruriye.

Igisirikare cya Congo kivuga ko kitazemera kubura na Santimetero y’ubutaka bwa Congo mu gihe M23 ivuga ko Leta nitemera ibiganiro bazarwana kugera ku mwuka wa nyuma.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW