Ingabo z’u Rwanda si izo kujya mu ntambara – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yashimiye abasoje amasomo ya gisirikare ashimangira ko inshingano ari ukurinda umutekano w’igihugu, n’amajyambere y’abagituye.

Perezida Kagame yabwiye abasoje amasomo ya gisirikare ko ubumenyi ari ingenzi

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukwakira 2022, abasore n’inkumi 568 basoje amasomo ya gisirikare mu Rwanda n’abandi 24 bize hanze barimo n’umuhungu wa Perezida Kagame, barahiriraga kwinjira mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Abasoje amasomo bahawe  ipeti rya Sous Lieutenant na Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Mu butumwa yatanze, Umukuru w’Igihugu yabanje gushimira imiryango yemereye abana babo kugana aya amasomo, ashimangira ko ari amahitamo meza.

Umukuru w’Igihugu yabibukije ko baje  gucungira umutekano abaturage ndetse n’amajyambere yabo atari mu ntambara.

Yagize ati ”Ntabwo dutangirira kumva ko ingabo z’Igihugu muri uyu mwuga, ari izo kurwana intambara, ibyo biza hanyuma. Ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, ni ukurinda amajyambere. Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara, ubwo nibwo ibyo bindi biza. Bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara, ntabwo ari byo.”

Yakomeje agira ati “Abaza mu ngabo z’u Rwanda bakwiye kumva ko baje ahantu hatanga ubumenyi butandukanye harimo n’ibyo kurinda igihugu, mu byo twubaka. Ndetse ubwo bumenyi bukoreshwa aho ari ho hose, bukoresha mu Rwanda, bukaba bwakoreshwa no hanze dufatanyije n’ibihugu byinshi ku byo baba bifuza kugeraho, twifuza kugeraho, tugafatanya kugira ngo babigereho.”

Perezida Kagame yavuze ko ubumenyi abiga igisirikare bahabwa, nabwo ari ingenzi no ku rugamba kuko basabwa kubukoresha.

Yagize ati “Intambara na yo kuyirwana bishaka ubumenyi, ugomba kumenya. Guhera ku mutima wo gushaka gutsindira ibyawe, kurwanira igihugu cyawe, kurwanira uburenganzira bwawe, hanyuma ibindi bigakurikira.”

- Advertisement -

Perezida wa Repubulika yasabye abasoje aya masomo ya gisirikare kurangwa n’ikinyabupfura mu muryango nyarwanda.

Mu bahawe ipeti rya Sous Lieutenant barimo 475 bamaze umwaka umwe biga amasomo ya gisirikare. Aba binjira mu ishuri rya gisirikare nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Harimo kandi 93 bamaze imyaka ine mu masomo, binjiye mu ishuri rya gisirikare basoje amashuri yisumbuye.

Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, bigishwa amasomo asanzwe bakongeraho n’aya gisirikare, basoza bafite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Harimo kandi 24 binjiye mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu bihugu bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare n’u Rwanda.

Abanyeshuri bize mu mahanga binjiye muri RDF bize mu bihugu birindwi birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya, Qatar, Sri Lanka, Kenya n’u Butaliyani.

Kuva mu 2015 Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ishuri rya gisirikare rya Gako  ryatangiye kwigisha amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo arimo Ubuvuzi rusange, Engineering, Ubumenyi mu bya gisirikare (Social and Military Science).

Mu 2022, hongewemo andi mashami ane ari yo Imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire. Ndetse mu gihe cya vuba umuyobozi w’ishuri yavuze ko bateganya gufungura andi mashami.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW