James na Daniella batumiwe mu gitaramo gisoza umwaka i Burundi

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, James na Daniella bategerejwe mu gitaramo gikomeye gisoza umwaka mu Burundi cy’Itsinda rya Redemption Voice, rizanamurikamo album bise “Yangiriye Neza”.

James na Daniella bategerejwe i Burundi

Ni igitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 23 Ukuboza 2022, aho kizitabirwa n’abahanzi bakomeye b’indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cy’abaturanyi.

James na Daniella bakaba bari mu bahanzi bakomeye batumiwe gutaramira Abarundi, aho bazhimbaza Imana mu gusoza umwaka ndetse no kumurika umuzingo w’indirimbo z’Itsinda tya Redemption Voice, zimwe mu zikunzwe mu Burundi.

Aristide Gahunzire, wamamaye mu gufasha abahanzi , akaba ari umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live, yabwiye UMUSEKE ko biciye mu mikoranire afitanye n’abari gutegura iki gitaramo, yasabye ko James na Daniella baririmba muri iki gitaramo.

Yagize ati “Ni igitaramo kiri gutegurwa cya Redemption Voice y’i Burundi, aho kiri gutegurwa na kompanyi yaho yitwa Blue Harmony, rero hari uburyo dusanzwe dukorana ari naho nahise mbasaba ko James na Daniella bazaririmbamo. Ni igitaramo gisoza umwaka ariko iri tsinda rikazanamurikiramo album yayo yise Yangiriye Neza.”

Iki gitaramo kiswe “Yangiriye Neza Concert” kizabera mu busitani buzwi nka “Jardin Public” i Bujumbura mu Burundi, itike isanzwe yo kwinjira ikaza ari ibihumbi 10 y’amarundi.

James na Daniella ni abahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe harimo niyo baheruka gusohora bakoranye na Israel Mbonyi bise “Yongeye Guca Akanzu”.

James na Daniella bigaruriye imitima ya benshi, basanzwe ari umugabo n’umugore. Muri Werurwe 2020 bakoreye igitaramo cyahuruje imbaga muri BK Kigali Arena cyiswe “Mpa Amavuta”, aho banamurikiye album yabo ya mbere “Mpa Amavuta”.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye gututumba za 2008 na 2009, mu 2015 nibwo babaye umuryango.

- Advertisement -
Redemption Voice bazamurika album yabo nshya