Kamonyi: Amaze imyaka 7 asiragira inyuma y’umuhesha isambu yatsindiye  

Umusaza Mpakaniye Francois wo mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi amaze imyaka irindwi asiragira mu buyobozi ashaka umuhesha w’inkiko umuhesha isambu yatsindiye.

Mpakaniye Francois amaze imyaka 7 ategereje umurangiriza urubanza rw’imitungo yatsindiye

Uyu musaza utuye mu mudugudu wa Nkomane, akagari ka Rukambura, umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, avuga ko mu 2015 yatsinze abavandimwe be mu rubanza rw’imbonezamubano mu Rukiko Rukuru rwa Muhanga ndetse atererwa kashe mpuruza, ariko magingo aya ntaraheshwa ibye.

Mpakaniye Francoise avuga ko ababuranyi be yabatsinze inshuro ebyiri, ariko atazi impamvu ubuyobozi butamufasha ngo abone uburenganzira ku mitungo yatsindiye.

Agira ati “Naburanye mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ndatsinda mu rubanza rw’imbonezamubano mu 2008, maze gutsinda ababuranyi banjye ntibishimira imikirize y’urubanza bavuga ko inyandiko natanze mu rubanza ari impimbano, barajurira mu Rukiko Rukuru rwa Muhanga naho ndabatsinda, none magingo naya sindaheshwa ibyanjye.”

Yongeraho ati “Ndasaba ko nafashwa nkarangirizwa urubanza, ikibazo nuko bakomeje kunsiragiza bansubiza mu Nkiko, nagiye ku murenge wa Musambira, ambwira ko mbitanga ku Irembo ariko byaheze aho, Gitifu yambwiyeko azaza kundangiriza urubanza, ariko ngo nihangane.”

Mpakaniye Francois akomeza avuga ko kuba ataraheshwa ubutaka bwe bituma atabasha ku bubyaza umusaruro, ndetse ngo n’umugore we bafitanye abana batanu yanze ko basezerana kubera iki kibazo.

Ati “Bimfiteho ingaruka nyinshi kuko nta terambere nageraho kuko nta cyangombwa cy’ubutaka bwanjye, mfite uwo twashakanye dufitanye abana batanu, yanze ko dusezerana ngo nta mitungo twavanga kandi itagaragara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Christine avuga ko akwiye kwiyambaza umuhesha w’inkiko w’umwuga, kuko we afite imanza nyinshi.

Yagize ati “Yashaka umuhesha w’inkiko w’umwuga wamufasha, mfite imanza nyinshi urwe nazarugeraho nko mu kwezi kwa Gatandatu 2023, nahitamo gutegereza icyo gihe nibwo narugeraho.”

- Advertisement -

Umyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko iki kibazo ntacyo yari azi, gusa ngo ntiyumva ukuntu iki kibazo cyaba kimaze imyaka ingana gutya niba ntambogamizi zirimo zatumye rutarangizwa.

Ati “Iyo yaburanye urubanza akarutsinda ageze mu gihe cyo kurangiza urubanza, umuhesha w’inkiko aba ahari, adafite ubushobozi bwo kwishyura umuhesha w’inkiko w’umwuga yajya kutari uw’umwuga urubanza rukarangira, ntabwo rero numva impamvu rwaba rutararangijwe keretse harabayemo imbogamizi runaka ishobora gutuma umuhesha w’inkiko atarurangiza.

“Tujya duhura nibyo bibazo, ku buryo mu gihe cyo kurangiza urubanza hazamo imbogamizi, yasobanurira ucyeneye ko arangirizwa urubanza ntabyumve, akaba yakumva ari amananiza.”

Dr Nahayo Sylver akomeza avuga ko iki kibazo agiye kugikurikirana akamenya ibyaba biri inyuma yo kuba uru rubanza rutararangijwe, mu gihe yasanga harimo imbogamizi zituma rutarangizwa bakazamugira inama y’uburyo ibintu byakemukamo.

Iyi sambu Mpakaniye akaba yarayihawe nk’umunani mu  988, akaba ayikoresha ariko nta cyemeza ko ariye. Mu 2008 nibwo yaburanye bwa mbere aratsinda, abo baburanaga barajurira ariko yongera kubatsinda mu 2015.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW