Umusaza Ntamakemwa Jean Baptiste wari utuye mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro yashyamiranye n’umukozi we wamwishyuzaga amafaranga 800 Frw, amukubita inkoni y’umukoropesho bucyeye basanga yapfuye.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 20 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Radari, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, ubwo ahagana saa moya uwitwa Iradukunda Ephrem wari usanzwe akorera uyu musaza yaje kumwishyuza amafaranga yari amurimo bakaza gushyamirana.
Muri iyo mirwano, Iradukunda Ephrem yafashe inkoni y’umukoropesho akubita mu musaya uyu musaza yitura hasi, maze bamujyana ku ivuriro ryari hafi aho bamuha imiti arataha, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo basanze uyu musaza aho yabaga yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, NKURUNZIZA Idrissa yabwiye UMUSEKE ko bitaremezwa niba uyu musaza yapfuye azize uyu mukoropesho yakubiswe mu mutwe.
Ati “Uyu musaza wari usanzwe acuruza ibyo kurya, ejo mu masa moya yagiranye amakimbirane n’uwitwa Iradukunda Ephrem wajyaga aza kumukorera, yarimo ngo amwishyuza amafaranga yari amurimo, baje gusa n’abarwana umwe afata rakilete ayimukubita mu mutwe, nyuma yagiye ku ivuriro kwivuza ububabare yari afite mu mutwe, agaruka mu kazi ke bisanzwe. Mu gitondo nibwo baje kudutabaza batubwirako yapfuye.”
NKURUNZIZA Idrissa yavuze ko uyu Iradukunda Ephrem wakubise uyu musaza iyi nkoni yahise atabwa muri yombi, naho umurambo wa nyakwigendera ukajyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma ngo harebwe niba urupfu rwe rwaba rufite aho ruhuriye n’inkoni yakubiswe.
Yongeye kwibutsa abantu kwirinda urugomo no kureka kwihanira mu gihe hari ikibazo bafitanye, baba hari ibyo batumvikanaho bakegera ubuyobozi bukabafasha kuko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ibihano bikaremera mu gihe byabaye intandaro y’urupfu.
Nyakwigendera Ntamakemwa Jean Baptiste akaba yibanaga mu nzu wenyine, aho yari atunzwe no guteka ibiryo akagaburira abantu.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW