Kenyatta yasabye M23 kurambika intwaro hasi hakaba ibiganiro

Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta uri mu ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye umutwe wa M23 kurambika intwaro hasi bakareka inzira y’ibiganiro ikabaho.

Uhuru Kenyatta yasabye M23 kurambika hasi intwaro

Ibi yabisabye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Ugushyingo 2022, ubwo yasuraga umujyi wa Goma ukomeje gusatirwa n’urugamba hagati y’ingabo za leta ya Congo, FARDC n’umutwe wa M23.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gusura abaturage bavanywe mu byabo n’intambara irimbanyije mu burasirazuba bwa Congo, Uhuru Kenyatta yavuze ko yabonye ibihumbi by’abagore n’abana bahunze bari mu nkambi ya Kanyaruchinya, mu majyaruguru ya Goma.

Uhuru Kenyatta yashimangiye ko nubwo hari ibibazo bitumvwa kimwe, intambara ikwiye guhagarara.

Yagize ati “Nabonye abana, abagore n’abasaza bavuye mu byabo mu gihugu cyabo, nubwo hari ibibazo, ukutumvikana, reka duhagarike intambara. Aba bana, abagore n’abasaza barimo bagirwaho ingaruka nayo, hari ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bavuye mu byabo, nabiboneye kandi namwe mwababonye.”

Aha niho Uhuru Kenyatta yahereye asaba ko umutwe wa M23 wahagarika imirwano mbere y’uko ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro na leta ya Congo biba, ati “Reka duhagarike intambara, noneho ibiganiro bibe.”

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yageze i Goma nyuma y’iminsi ibiri yari amaze Kinshasa, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Yageze Goma kandi, mu gihe kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo za FARDC na M23 bakomeje gukozanyaho mu gace ka Kibumba mu birometero bike uvuye Goma, ni imirwano yatumye abaturage benshi bakomeje kuva mu byabo ndetse bamwe bakaba barahungiye no mu Rwanda kubera gutinya amasasu n’urusaku rw’imbunda.

Ubwo yari i Kinshasa nabwo yasabye imitwe yitwaje intwaro guhagarika intambara, aho yavuze ko nta keza k’amasasu n’urusaku rw’imbunda.

- Advertisement -

Uhuru Kenyatta akaba ari muri DR Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bugamije gushakira amaho akarere.

Ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro ikorere mu burasirazuba bwa Congo na leta biteganyijwe kuba mu Cyumweru gitaha i Nairobi muri Kenya, gusa ubuyobozi bwa Congo buvuga ko nta biganiro bizaba mu gihe M23 itararekura uduce twose yafashe.

Ni mugihe nayo ivuga ko nta gahunda yo gusubira inyuma kandi yarabwiwe ko ntabiganiro bazagirana nayo.

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga M23, gusa ibi birego u Rwanda rwagiye rubitera utwatsi.

Kenyatta ubwo yageraga i Goma yakiriwe n’abayobozi muri teritwari ya Kivu

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW