Kim Jong-un n’umukobwa we batunguye Isi

Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un yagaragaye mu ruhame ari kumwe n’umukobwa we ukiri muto, akaba yamutembereje ahageragerezwa ibisasu birasa kure.

Kim Jong-un n’umukobwa we batembera

Umukobwa bikekwa ko izina rye ari Kim Chu-ae, nk’uko BBC ibivuga ku wa Gatanu yari kumwe na Se batemberana ahahari igisasu kiraswa kure (intercontinental ballistic missile) cyageragejwe ku wa Gatanu.

Icyo gisasu cyarashwe Kim Jong-un n’uwo mwana we bahari.

Ntihamenyekanye impamvu Kim Jong-un yazanye umwana we hariya hantu, gusa umusesenguzi wa BBC, Jean Mackenzie avuga ko hari abatekereza ko Kim Jong-un yagaragaje umukobwa we mu ruhame nk’umwe mu bashobora kuzamusimbura.

Irindi sesengura ni ukuba Kim Jong-un yashakaga kwereka Isi ko nubwo azaba atakiriho, hazasigara abantu bashyira mu bikorwa umugambi we wo kugerageza intwaro z’ubumara.

Michael Madden, uzi neza Korea ya Ruguru akaba akorera mu kigo Stimson Center i Washington, avuga ko uriya mwana wa Kim Jong-un afite imyaka hagati ya 12 na 13.

Yavuze ko kuba Kim Jong-un yaragaragaye mu ruhame n’umukobwa we, ishobora kugaragaza ko yerekanaga ko kuva igisekuru cy’iwabo gifashe ubutegetsi, undi uzategeka Korea ya Ruguru, ari umuntu umukomokaho.

Ubuzima bw’umuryango wa Kim Jong-un ntibukunze kujya hanze. Uriya mukobwa Kim Chu-ae yavuzweho mu mwaka wa 2013, ubwo umukinnyi Dennis Rodman wakanyujijeho muri Basketball muri America yasuraga Korea ya Ruguru.

Rodman yavuze ko yamaranye igihe n’umuryango wa Kim Jong-un ndetse ko yateruye umwana we Chu-ae.

- Advertisement -

Abazi Korea ya Ruguru, bavuga ko Kim Jong-un yaba afite abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu. Chu-ae ni we mwana mukuru.

Gu, ubuzima bwa Kim Jong-un ntibujya hanze cyane, ndetse ngo umugore we Ri Sol-ju yakomeje kuba ibanga rye, amenyekana bagiye gukora ubukwe.

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW