Krishna wamamaye mu Buhinde akina filime yapfuye

Rurangiranwa mu gukina, kwandika no kuyobora filime cyane cyane iz’impinde Ghattamaneni Siva Rama Krishna Murthy wamamaye nka Krishna yitabye Imana ku myaka 79 azize umutima.

Krishna yapfuye ku myaka 79

Ni inkuru yashenguye benshi ubwo urupfu rwe rwamenyekanaga kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Ugushyingo 2022, aho yapfuye azize indwara z’umutima.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Indianexpress cyandikirwa mu Buhinde, kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Ugushyingo nibwo Krishna yafashwe n’umutima yihutanwa kwa muganga mu ivuriro rimwe ryo mu mujyi wa Hyderabad, aho abaganga bakoze ibishoboka ngo batabare ubuzima bwe ariko biba iby’ubusa.

Krishna yari aherutse gupfusha umugore we wa mbere Indira Devi, aho yitabye Imana mu kwezi kwa Nzeri tariki 28, ni nyuma yo gupfusha umugore we wa kabiri mu 2019, nawe wari umukinnyikazi wa filime, Vijaya Nirmala.

Krishna yakinnye muri filime zirenga 350, nyinshi zakunzwe zirimo nka Gudachari 116, Lakshimi Nivasam, Manchi Kutumbam, Vichitra Kutumbam, Devadasu, Bhale Krishnudu na Guru Sishyulu.

Ibyamamare mu gukina filime cyane cyane mu Buhinde nka Rajinikanth, Nagarajuna, Kamal Haasan, Allu Arjun, Samantha Ruth Prabhu n’abandi ,bakaba bihanganishije umuryango mugari w’uruganda rwa cinema muri iki gihugu, nyuma yo gutakaza uwagize uruhare mu gushyira ibuye muri uru ruganda.

Umuhango wo gusezera kuri Krishna ukaba ukomeje kugeza kuri uyu wa 16 Ugushyingo, aho azasezerwaho bwa nyuma.

Krishina ni muntu ki?

Ghattamaneni Siva Rama Krishna Murthy wamamaye nka Krishna yavutse tariki 31 Gicurasi 1943, avukira Burri Palem mu Buhinde, yashakanye n’abagore babiri aribo Indira Devi na Vijaya Nirmala, yabyaye abana batanu, abazwi cyane ni Mahesh Babu, Ramesh Babu na Priyadarshini Ghattamaneni.

- Advertisement -

Akaba yari afite inzu itunganya filime izwi nka Telugu, mu 2009 akaba yarahawe igihembo n’u Buhinde kizwi nka Padma Bhushan kubera uruhare rwe mu guteza imbere uruganda rwa sinema.

Mu mwaka wa 1989 yatorewe kuba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ahagarariye ishyaka rye rya Congress,  mu 2008 nibwo yahawe impamyabumenyi y’ikirenga ya Doctorate muri kaminuza ya Andhra.

Abagore be bose barapfuye, aho Vijaya Nirmala yapfuye mu 2019, naho Indira Devi we niwe waherukaga kwitaba Imana kuwa 28 Nzeri 2022.

Filime ye yambere yamenyekanyemo cyane ni iyitwa Kula Gothralu yakinnyemo mu 1961, ubwo yari akiri umusore, mu myaka ibiri yakurikiyeho yakinnye mu zindi zakunzwe arizo Padandi Mundhuku na Paruvu Prathishta.

Umuhungu wa Krishna, Babu Ramesh atunganya filime, naho Mahesh Babu ni umwe mu bakinnyi ba mbere bahembwa agatubutse muri Telugu Cinema.

Ifoto Krishna yamamaye

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW