Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora Francophonie

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF). Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bemeje ko akomeza kuyobora ku bwumvikane busesuye.

Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF

Byemejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022, mu nama ihuza abakuru b’ibibihugu na za guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa iri kubera i Djerba muri Tunisia.

Ni inama yitabiriwe n’abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Mushikiwabo wari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya, yatowe  yari arangije manda y’imyaka itatu ayobora uwo muryango nk’umunyamabanga Mukuru.

Zimwe mu nshingano zitegereje Mushikiwabo harimo kuzamura Ururimi rw’Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera OIF icyizere igirirwa, Ibiro bye birakomeza kuba i Paris mu Bufaransa.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF ni Umuvugizi wayo, ni we uyihagararira mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’ibikorwa bya Politiki.

Ayobora inzego eshatu zirimo Inteko za OIF, Inama ngarukamwaka z’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ihuriro rihoraho rigizwe n’Abambasaderi, rinasuzumirwamo ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari.

Gutorwa kwe guhuriranye n’uko uyu muryango  wizihiza isabukuru y’imyaka 50 umaze ubayeho kuko washinzwe mu 1970. Ugizwe n’ibihugu 88 bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Intumwa ya Congo yikuye mu ifoto y’Abayobozi bafunguye inama ya Francophonie

- Advertisement -

Ifoto ya Perezida wa Tunisia, Kais Saied, Mme Louise Mushikiwabo na Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW