Miliyoni zirenga 20 zasaranganyijwe abahanzi ku ndirimbo zabo zacuranzwe

Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi [Rwanda Societey of Authors] yasaranganyije abahanzi Miliyoni 22,339, 417 Frw abahanzi 334 yakusanyijwe mu mwaka wa 2022.

Hakizimana Cyprien n’abayobozi ba RDAU na RDB

Abanyarwanda 124 n’abanyamahanga 210 nibo basaranganyijwe amafaranga yishyujwe abantu bakoresha ibihangano byabo mu buryo bubyara inyungu.

Hakizimana Cyprien usoma amagambo yanditse y’ijambo ry’Imana akaba akunzwe kwifashishwa mu bahamagara kuri telefoni ngendanwa zikoresha ifatabuguzi rya MTN niwe wegukanya menshi, yahawe angana na 2,469,65 Frw.

Ati “Ni ibintu byiza Kandi by’ingenzi, ndashima Imana n’abantu bose bambaye hafi, ni iby’igiciro kuri njye.”

Binamungu Epa umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RSAU yavuze ko Radiyo ebyiri arizo zibagezaho amafaranga y’ibihangano bakoresha mu nyungu zabo, abandi ngo barinangiye.

Mu bishyuzwa barimo amahoteli agera ku 8 niyo yabagejejeho amafaranga y’ibihangano bakoresha mu gihe abandi bagikoresha ibihangano by’abahanzi ku buntu.

Bavuga ko n’ubwo bagihura n’imbogamizi zitandukanye bakomeje guhatana kugira ngo ibihangano birusheho kubyarira inyungu bene byo.

Mu bigo by’itumanaho byo mu Rwanda, kimwe nicyo cyishyuye ibihangano gikoresha gusa.

Ati “Mumenye uburenganzira bwanyu binyuze mu itegeko, itegeko rikurikijwe mwadamarara mukumva Hari ikivuye mu musaruro w’ibyo mwabibye.”

- Advertisement -

Turinimana Jean de Dieu, umuyobozi wa RSAU avuga ko umutungo atari amazu gusa ko umutwe w’umuntu ari umutungo nyakuri kandi ukomeye.

Yavuze ko barajwe ishinga no gukorera mu mucyo no guharanira gutera imbere bakagera ku rwego rwo gukusanya amafaranga ku rwego rwa Afurika.

Avuga ko hari porogaramu yitwa WIPO Connect ikoreshwa mu gusaranyanganya abahanzi baba barinjije ku bihangano byabo, iyi porogaramu igezweho ikoreshwa mu bihugu 240.

Amafaranga y’abanyamahanga ashyikirizwa sosiyete zibashinzwe bakayaba aho zitari akaguma mu kigega cya RSAU.

Uyu muyoozi yagaragaje ko hari amafaranga y’abahanzi b’abanyarwanda akiri mu mahanga kubera ko hataranozwa neza amasezerano y’imikoranire.

Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi babitse amafaranga akusanywa y’abahanzi nyarwanda ariko kugirango bayatange nuko na RSAU ibanza gutanga ayo ikusanya ku bihangano by’abahanzi bo muri biriya bihugu.

Kugeza ubu RSAU iri hafi kwakira amafaranga yakusanyijwe na sosiyete ibifite mu nshingano yo muri South Africa, Australia n’ahandi baracyari mu biganiro.

Hagaragajwe ko kugeza ubu abahanzi nyarwanda 500 aribo biyandikishije muri iyi sosiyete, abagera kuri 64 nibo bafashe amafaranga muri iyi gahunda.

Ruhima Blaise umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge muri RDB, yavuze ko RSAU imaze kugera ku rwego rushimishije, asaba abahanzi kugana iyi sosiyete.

Ati “Abahanzi bakwiye gushyira umutima mu buhanzi, RSAU igasigara ikurikirana inyungu ziva mu bihangano byabo nk’uo biteganwa n’itegeko.”

Uyu muyobozi yavuze ko hagiye gushyirwaho itegeko rigamije guhana abakoresha ibihangano by’abahanzi mu buryo butemewe n’amategeko.

RSAU ni urwego rushinzwe kurengera inyungu z’Abahanzi cyane cyane mu by’imari. Dukora tugendeye ku Itegeko No 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by’Ubwenge. Igenzurwa na RDB.

Itegeko riteganya ko umuntu ukoresha igihangano mu buryo bubyara inyungu cyangwa akagikoresha muri business nko mu mahoteli, utubari n’ahandi agomba kubona uruhushya. Urwo ruhushya rukaba rutangwa na RSAU.

Cyprien Hakizimana ashyikirizwa sheki y’mafaranga ye
Ruhima Blaise umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge muri RDB
Turinimana Jean de Dieu umuyobozi wa RSAU yavuze ko mu gihe abagomba kwishyura ibihangano babikora abahanzi batera imbere
Epa Binamungu avuga ko umuhanzi akwiriye gutungwa ‘impano ye mu buryo bufatika
Karangwa Lionel uzwi nka LIL G yasusurukije abitabiriye iki gikorwa
Hfashwe ifoto y’urwibutso

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW