MINUBUMWE ivuga ko inzibutso ziri hafi y’insengero, Kiliziya n’Imisigiti zitazimurwa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Rumwe mu rwibutso rwa Jenoside ruherereye iNyabisindu ku Rusengero.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubumwe n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga,  yasabye ko inzibutso ziri hafi y’Insengero, Kiliziya n’Imisigiti zikomeza kubungabungwa, kuko ari  ikimenyetso kigaragaza ko habereye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Dr Bizimana Jean Damascène yasabye ko inzibutso ziri hafi y’Insengero, Kiliziya n’Imisigiti zikomeza kubungabungwa.

Ubwo abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, bakoreraga uruzinduko rw’iminsi 17  mu Karere ka Muhanga, umwaka ushize wa 2021, basabye ko buri Karere kagomba kubakwamo Urwibutso rumwe rw’abazize Jenoside  yakorewe abatutsi mu 1994.

Hon Muhakwa Valens icyo gihe yasabye inzego zitandukanye ko Urwibutso rumwe rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside ko rugomba kwaguka kugira ngo rubashe kwakira indi mibiri izaba yavanywe hirya no hino mu nzibutso ziri ku Nsengero, Kiliziya n’Imisigiti.

Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu ,Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko iki cyemezo bari bafashe cyavuyeho, ahubwo asaba ko Inzibutso ziri hafi y’insengero, Kiliziya n’Imisigiti zikwiriye kwitabwaho cyane kugira ngo abazavuka bazasange ziriho bamenye ko n’aho hantu Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahabereye.

Ati “Ndasaba ko Inzibutso ziri hafi y’Insengero, Kiliziya n’Imisigiti zitabwaho kugira ngo abato bazamenye amateka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko hari imibiri y’abazize Jenoside ikiboneka mu Mirenge itandukanye, akavuga ko Urwibutso rwa Jenoside rw’i Kabgayi rudafite ubushobozi bwo kongera kwakira indi mibiri ivanywe ahandi.

Ati “Kugeza ubu turacyabona imibiri kandi ntiturabona ubushobozi bwo kwagura urwibutso rwa Kabgayi kubera ko nta fasi ihari.”

Gusa bamwe mu bafite ababo biciwe muri za Kiliziya, Insengero n’Imisigiti  bavuze ko kwimura imibiri y’ababo batabyakira neza, kubera ko bisa no kuzimanganya ibimenyetso bya Jenoside.

Kugeza ubu mu Karere ka Muhanga habarizwa inzibutso 3 n’imva imwe iherereye hafi y’Urusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Nyabisindu.

MINUBUMWE yasabye ko inzibutso ziri hafi y’Insengero, Kiliziya n’Imisigiti zikomeza kubungabungwa.
Bamwe mu nzego zitandukanye mu biganiro na Minisitiri w’Ubumwe n’inshingano mboneragihugu.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

- Advertisement -