Muhanga: Ingo zirenga ibihumbi 20 zigiye guhabwa amashanyarazi 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bugiye kwegereza umuriro w’amashanyarazi Imidugudu 79 ituwemo n’ingo 20773.
Imidugudu 79 yo mu Karere ka Muhanga, igiye guhabwa Umuriro w’amashanyarazi.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iyi mibare y’abaturage bazahabwa umuriro w’amashanyarazi , igamije kuzamura igipimo cy’abaturage kuko abawufite bakiri ku rwego rwo hasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye UMJSEKE ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere abatuye aka Karere bose bafite amashanyarazi.

Yagize ati “Abafite amashanyarazi mu Karere bageze kuri 55,43%, uyu mubare uracyari hasi.”

Kayitare yavuze ko uko bazagenda babona ubushobozi, aribyo bizatuma bagera ku ntego biyemeje.

Ati “Dufite indi gahunda yo kwegereza umuriro w’amashanyarazi abaturage benshi batuye mu bice by’icyaro, uzaterwa inkunga na Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD).”

Uyu Muyobozi akavuga ko uwo muriro ari ukomoka ku mirasire y’izuba.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imirimo yo guha abaturage amashanyarazi,  yatangiye mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2022, ikazatwara amezi 18.

Ubuyobozi bukavuga ko umuriro ukoreshwa n’imirasire y’izuba, abazawuhabwa Leta izashyiramo nkunganire  hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe abaturage babarizwamo.

- Advertisement -

Abo mu cyiciro cya mbere Leta izajya ibishyurira nkunganire ya 90% ariko imirasire bazahabwa ikaba itazarenza ibihumbi 100 by’amafaranga y’uRwanda.

Abo mu cyiciro cya 2 bazahabwa nkunganire ya 70%, naho abo mu cya 3 bahabwe nkunganire ya 45% by’agaciro ku murasire.

UMUSEKE wamenye amakuru ko  imirimo yo guha abaturage amashanyarazi, mu gihe cy’amezi 18, izarangira itwaye miliyari 10 z’uRwanda.

Gusa abatuye mu  Midugudu yo mu Murenge wa Rugendabari nibo bagize umubare munini w’abazahabwa amashanyarazi, ugereranyije n’indi Midugudu yo mu Mirenge 11 isigaye.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga