Musanze: Ababyeyi bagirwa inama yo kwisuzumisha inda no kubyarira kwa muganga

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ababyeyi bagirwa inama yo gukurikiza gahunda zo kwa muganga kugira ngo ubuzima bwabo n'ubw'abana bube bwiza

Bamwe mu babyeyi babyariye mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri biganjemo abagaragazaga ibibazo by’uko bashoboraga kubyara bibagoye, bavuga ko ubuzima bwabo n’ubw’abana babo bumeze neza kubera gukurikiza inama bahawe n’abaganga.

Ababyeyi bagirwa inama yo gukurikiza gahunda zo kwa muganga kugira ngo ubuzima bwabo n’ubw’abana bube bwiza

Abo babyeyi bavuga ko imbyaro zabanjirije abo bana bafite ubu zagiye zibagora cyane ndetse harimo n’abitabye Imana kubera ubumenyi buke no kudakurikiza inama bahabwaga n’abaganga ndetse no kugerageza kubyarira mu ngo cyangwa mu bavuzi gakondo.

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’abana n’ababyeyi bagira inama ababyeyi, kurushaho kwitabira gahunda zijyanye no kwisuzumisha mu gihe batwite, ndetse no kubyarira kwa muganga kuko ari bimwe mu bifasha kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.

Umwe muri aba babyeyi uvuga ko amaze kubyara karindwi ariko akaba afite abana batatu gusa bariho, yemeza ko mu mbyaro z’abana batabayeho byaturutse ku bujiji no kutagana kwa muganga bikabateza imfu z’abana zashoboraga no kubatwara ubuzima.

Nyiransengimana Jacqueline, yagize ati “Banyakiriye neza, ubu meze neza ndetse n’umwana wanjye ameze neza. Uyu ni uwa karindwi ariko ni uwa gatatu uriho. Mbere nabyariraga mu rugo nkafashwa n’abakecuru kandi abo bana bose habayeho umwe gusa, ubu maze kubyarira hano kabiri bose bariho kuko nkurikiza inama zose abaganga bampa.”

Undi na we ati: “Ntwite napimishije inda inshuro 4 umubyeyi asabwa kwipimisha, igihe cyo kubyara bari bampaye itariki y’ejo, niyo naje kubyariraho umwana wabanjirije uyu barambaze ariko ubu nabyaye neza, njye n’umwana tumeze neza turitegura gutaha.”

Mu kiganiro kihariye UMUSEKE wagiranye n’Umuganga w’inzobere mu buvuzi, Dr Nduwumukiza Olivier avuga ko kimwe mu birinda ababyeyi kudahura n’ibibazo mu gihe cyo kubyara ari ukwitabira gahunda zijyanye no gupimisha inda mu gihe batwite.

Ati “Iyo baje kwipimisha turabigisha tukababwira ibimenyetso mpuruza bishobora gutuma bihutira kujya kwa muganga, hari kuba umubyeyi yava, kumva umwana adakina mu nda, hari ushobora kugira umuvuduko w’amaraso ntamenye ko awufite, iyo aje gupimisha inda bidufasha kubona niba afite icyo kibazo. Ibyo kandi bituma n’iyo agize ikibazo mu gihe cyo kubyara, abaganga tugira igihe gihagije cyo kumwitaho.”

Zimwe mu ngamba zigabanya imfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara n’abavuka harimo gutanga gikungahaye ku butare ku babyeyi batwite bajya kwipimisha kibafasha kubongerera amaraso, gukurikirana imiterere n’imikurire y’umwana uri mu nda, gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi no kumugira inama z’uko akwiye kwitwara muri ubwo buzima.

- Advertisement -

Ikigo cy’Igihugu kita ku buzima, RBC, ivuga ko hari intambwe nini yatewe mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi kuko nko mu mwaka wa 2000 abagore bapfaga bari 1071 ku babyeyi ibihumbi 100. Muri 2015 baragabanutse bagera kuri 210 mu gihe mu 2020 ari 203.

Yanditswe na Jean Claude Bazatsinda