Ndizeye Samuel yabaye umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi na Rayon Sports, Ndizeye Samuel, yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri iyi kipe mu kwezi k’Ukwakira 2022.

Ndizeye Samuel yabaye umukinnyi mwiza w’ukwezi k’Ukwakira muri Rayon Sports

Ni igikorwa cyabereye kuri Skol Football Village, Camp-Kigali ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.

Abakunzi b’iyi kipe bari bitabiriye iki gikorwa, barimo n’abahagarariye amatsinda y’abafana b’iyi kipe.

Ndizeye yehembwe amafaranga ibihumbi 100 Frw n’igikapu cya SKOL, ahabwa n’imyambaro y’ikipe akinira.

Uyu kapiteni wungirije wa Rayon Sports, yahigitse Moussa Esenu na Willy Léandre Essombe Onana.

Umuhuzabikorwa w’abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’Igihugu, Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic, aherutse kubwira UMUSEKE ko igikorwa cyo guhemba umukinnyi w’ukwezi muri iyi kipe, kigiye kwagurwa ku buryo uzajya ahembwa azajya ahabwa ibahasha ifatika.

Iki gihembo cyaherukaga gutangwa mu 2019 mbere y’uko haza icyorezo cya Covid-19.

Uruganda rwenga ibinyobwa ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ rufatanyije n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rya ‘March’ Generation’, ni  bo bari basanzwe bafatanya iki gikorwa cyaherekezwaga n’ibahasha y’ibihumbi 500 Frw.

Willy Essombe Onana yari mu bahataniraga iki gihembo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -