“Nibiba ngombwa ayo makuru na yo nzayavugaho” – Depite weguye

Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mbonimana Gamariel yeguye ku mwanya we, birakekwa ko bifitanye isano n’ikibazo cy’ubusinzi Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga kuri umwe mu Badepite.

Hon Mbonimana Gamariel yari amaze imyaka ine ari Umudepite

UMUSEKE mu kiganiro wagiranye na Hon Mbonimana, yatwemereye ko yeguye, ati “Neguye ku mwanya w’Umudepite ku mpamvu zange bwite.”

Tumubajije ibyavuzwe ko afite imyitwarire idahwitse, yagize ati “Ayo makuru nta kintu ndatangira kuyavugaho, nibiba ngombwa nay o nzayavugaho ariko ubu ngubu icyo mvugaho ni ibyo ngibyo.”

Bagenzi bacu bo muri RBA, bavuganye na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mussa Fazil Harerimana, ku kwegura kwa Depite Mbonimana Gamariel ababwira ko ibaruwa uyu mudepite yanditse, yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Uyu Mudepite yabarizwaga mu Ishyaka rya PL, Parti Liberal mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, nibwo yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa y’ubwegure bwe.

Depite Gamariel Mbonimana afite imyaka 42 y’amavuko yari muri iyo Nteko kuva mu mwaka wa 2018.

Perezida Kagame aherutse kuvuga mu mpera z’iki cyumweru ko hari Depite wananiranye kubera ubusinzi, ndetse ko yafashwe atwaye imodoka yasinze.

TUYISHIMIRE Raymond & Jean Claude BAZATSINDA /UMUSEKE.RW