Abanyamuryango b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi batuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda I, biyemeje guhuza imbaraga bakubaka ibiro by’Akagari batuyemo.
Ibi byavugiwe mu Nteko rusange y’uyu muryango yabaye kuri iki Cyumweru, muri salle isanzwe yakira inama mu Murenge wa Nyakabanda.
Muri iyi nteko rusange, haganiriwe ku ngingo zitandukanye ziganisha ku kubaka Igihugu biciye mu Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Akagari ka Nyakabanda I.
Muri gahunda ziteganywa, abanyamuryango basabwe kuzigiramo uruhare zose, cyane ko biri mu bitera imbaraga Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Abitabiriye iyi Nteko rusange, basangijwe ku mateka yaranze Umuryango wa FPR-Inkotanyi kuva uvutse kugeza magingo aya, aho bibukijwe ko ari Umuryango wagiye uharanira Uburenganzira bwa muntu aho ari ho hose ariko by’umwihariko Umunyarwanda aho ava akagera.
Bibukijwe gukomeza gushyigikira gahunda zose za Leta, zirimo Ejo Heza, Ubwisungane mu kwivuza n’izindi.
Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akagari, yashimiye inzego bakorana ku Mudugudu ku bwitange bagaragaza mu bikorwa by’Umuryango, ariko abasaba gukomeza kubungabunga ibyagezweho.
Mu mpanuro Komiseri w’Ubukungu ku Murenge yatanze, yasabye abitabiriye gukomeza gushyigikira Perezida wa Répubulika, Paul Kagame, muri gahunda zose z’Umuryango.
Abagera kuri 18, bahise bemera kurahirira kuba Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ndetse biyemeza gufatanya n’abandi muri gahunda zose z’Umuryango.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW