Nyamasheke: Ingurube yariye umwana wari wenyine mu rugo

*Impuguke mu bworozi bw’ingurube iratanga inama (AUDIO)

 Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka itatu n’amezi atanu, wariwe n’ingurube arapfa, ababyeyi be ngo ntabwo bari kumwe na we.

Ingurube ni itungo bisaba ko nyiraryo aryitaho, akarimenyereza abantu

Byabereye mu Murenge wa Kanjongo, akagari ka Kibogora, mu Mudugudu wa Maseka, inkuru yamenyekanye nijoro, ahagana saa tatu (20h45), ku wa Mbere tariki 28/11/2022.

Amakuru avuga ko nyakwigendera IZERE INEZA Willo Queen w’imyaka itatu n’amezi 5, akaba yari  mwene NZAYIKORERA Emmanuel na NYIRANTIBARIKURE Claudine yariwe n’ingurube yaciye ikiraro ijya mu nzu imurya akaboko ndetse irya ijanjagura umutwe we.

Ababyeyi b’uyu mwana ngo bari bagiye ku kazi batashye bashaka umwana baramubura, bareba basanga ingurube yamusanze mu cyumba ari ho yamuririye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal avuga ko ababyeyi b’umwana batari bahari, agasaba ko ababyeyi igihe batari hafi bajya basiga abana mu baturanyi.

Ati “Twakoranye inama n’abaturage bari bahuririye abo babyeyi, tubabwira ko bagomba kumenya abana babo, tubabwira ko nib anta muntu mukuru uhari, umwana bamusiga mu baturanyi, baza bakajya kumukurayo.”

 

Impuguke mu bworozi bw’ingurube Shirimpumu Jean Claude aratanga inama

- Advertisement -

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’UMUSEKE, Shirimpumu wahiriwe n’ubworozi bw’ingurube, ndetse akaba abukoze imyaka 10 irenga, avuga ko atizege abona ingurube mu zo yoroye, irya umwana wayo.

Avuga ko aborozi, bagomba kumenya kubana neza n’amatungo kuko akenera kumenyerana na bo, igihe bayitayeho.

Yagize ati “Ntekereza ko nko mu myaka irenga 10 maze noroye nta byo ndabona ko ingurube yashaka kurya akana kayo, cyangwa umuntu ku giti cye, ahantu byaturutse ni uko ziriya ngurube tworora tubana na zo umunsi ku munsi, izi nez ako ugomba kuyikorera isuku, izi neza ko ugomba kuyiha icyo kurya, izi neza ko ugomba kuyihanagura….Ibyo bituma imenyeka umuntu atari inyamaswa kuri yo.”

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/11/audiomass-output-1-1-1.mp3

Yakomeje avuga ko abantu bibwira ko ingurube irya byose, bakayiha imyanda, amayezi y’ahantu babaze, bigatuma iba indwanyama cyane kurusha ibindi.

Ati “Ibyo byabaye birashoboka ko ingurube itamenyereye kubana n’abantu, kabaho nk’inyamaswa, ikabona umuntu ikaba yamumerera nabi.”

Shirimpumu avuga ko igihe itungo rigaragaje imyitwarire nk’iriya, bahita barikura mu yandi matungo mu buryo bwihutira kuko ishobora kwanduka izindi.

Donatien MUHIRE & HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW