Nyanza: Abahoze muri FDLR  batangiye kwiregura

Leopord  Mujyambere alias Musenyeri na bagenzi be baregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’iterabwoba batangiye kubyireguraho.

Bose uko ari 6 baburanira i Nyanza mu Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.Ubushinjacyaha bwamaze gusobanura ibyaha n’ibimenyetso bushingiraho.Uwanjirije abandi kwiregura ni Habyarimana Joseph alias Sophonie Macebo ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ,ubugambanyi yavuze ko Kuva yahunga mu mwaka 1994 atigeze  agaruka mu Rwanda gukoramo ibyaha, yongeyeho ko nta n’umuntu cyangwa agatsiko k’abantu yigeze aha amabwiriza yo kuza mu Rwanda gukora ibyaha.Yongeyeho ko 2016 yahagaritse gukorana na FDLR ,aba umusivili.

Yavuze ko kuva yahunga mu 1994 yahise areka imirimo ya gisirikare, ngo yabaga i Masisi yirwanaho kuko aba Mai Mai babahigaga babicira ubusa.

Yahakanye ibirego by’Ubushinjacyaha by’uko ari mu bashinze FDRL i Kinshasa.

We n’umwunganira mu mategeko bavuga ko icyo bashaka kugaragaza ariko yiyunze na FDLR ariko adahuje umugambi nayo kuko we yabaga mu burasirazuba bwa Congo ari FDLR irwanya  Mai Mai.

Joseph yiregura ku cyaha cyo  ku irema umutwe w’ingabo zitemewe yavuze ko iki kitamureba kuko nta mutwe yigeze ashinga kandi akaba yarahagaritse gukorana na FDLR 2016 akaba umusivile.

Mu mgambo ye ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko n’ubu  mpagaze imbere yanyu ndi umusivile kuko narindi gutaha mu mahoro narengerwa na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kunsubiza mu buzima busanzanzwe.”

Icyaha cy’ubugambanyi Joseph yasabye ko yagihanagurwaho kuko ibitero byose Ubushinjacyaha buvuga, avuga ko ntabyo yakoze, arabishingira ngo ko hari ibitero buvuga ko yagizemo uruhare kandi yarafungiye i Kinshasa.

Uwa kabiri wisobanuye ni HABIMANA MARC, uyu yari afite ipeti rya Sous-Lieutenant muri EX FAR nyuma agirwa Brigadier General muri FDRL.

Yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko 1996 yatahutse kubushake ariko akaza gusubira muri Congo mu 1998 ahunze intambara y’abacengezi yinjira muri ARIL ariko ngo atari ku bushake bwe.

- Advertisement -

Nyuma ngo yaje kujya muri FDLR, avuga ko yaje kwitandukanya nayo muri 2018 imaze gucikamo ibice atahuka kubushake ingabo za Congo zimushyikiriza iż’u Rwanda mbere y’uko afungwa.

Avuga ko nta gitero icyo aricyo cyose cya FDLR yashoboraga kujyamo kuko yari yarakomeretse bikomeye urutugu, ahagana ku mutima akiri mu gisirikare cya FAR.

Marc akomeza avuga ko nta mugambi yigeze agira wo kurwanya leta y’u Rwanda kandi ko n’ubushinjacyaha nta bimenyetso bubitangira ibyo bikagaragazwa n’uko yatashye inshuro 2 zose ku bushake akagaruka mu Rwanda kandi ko yabaye muri FDLR ku bw’akaga.

Niba nta gihindutse abandi bane basigaye barakomeza kwiregura kuri uyu wa gatatu

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza