Nyarugenge: Imvura yishe umumotari

Imvura yaraye iguye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022, yatwaye ubuzima bw’ umumotari  nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Imvura yaraye iguye yishe umumotari muri Nyarugenge

Ibi byabereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisigara,Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko iyi mvura yatwaye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 38 usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo yari yugamye ariko ikinyabiziga cye umuvu ukagitembana, nawe aza kuburiramo ubuzima.

Yagize ati “Ni umuntu umwe watakaje ubuzima.Ni umumotari wari wugamye ahantu,kuko imvura yari nyinshi cyane ,moto abonye igiye ahantu yari yayiparitse,agenda nkugiye kuyigarura,agiye ayikurikiye muri ya mazi ahita amufata aramutwara, nyuma yaho yaje kwitaba Imana.”

Gitifu Kalisa yavuze ko nta bindi bikorwaremezo byangijwe n’iyo mvura cyeretse imiferege yuzuye itaka ndetse n’imiyoboro y’amazi ikaziba.

Yasabye abantu bagituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka.

Yagize ati “Umutekano w’umuntu ureba umuntu ku giti cye.Icyo tubasaba ni uko abantu batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo  mu kaga, gufata ingamba zo kuhimuka ndetse bakirinda ikintu cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Usibye mu Murenge wa Kimisagara, andi makuru avuga ko mu Murenge wa Gatenga, AKagari ka Karambo,Umudugu wa Jyambere, imvura yatwaye ubuzima bw’umugabo wari usanzwe akora amagare(Umukanishi).

- Advertisement -

Umurambo w’uyu mumotari  wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW