Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gufatana urunana mu iterambere

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ibihugu by’Afurika kureka kuba nyamwigendaho, bigafatana urunana mu kubaka ubukungu buhamye cyane cyane urwego rw’inganda.

Perezida Kagame yasabye ibihugu by’Afurika gufatanya mu iterambere

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Ugushyingo 2022 i Niamey muri Niger, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 17 yiga ku iterambere ry’inganda muri Afurika.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ntawagira aho agera mu gihe akiri nyamwigendaho, asaba ko ibihugu byafatanya mu rugendo rwo kubaka ubukungu buhamye bashyira mu ngiro amasezerano yemeranyijweho n’ibihugu nk’isoko rusange rya Afurika.

Ati “Kuzana impinduka, dukeneye gutera intambwe ijya imbere mu masezerano twemeranyije kandi dushyizemo imbaraga. Ni ingenzi ko turangiza amasezerano asigaye kandi tugashyiramo ubushake.”

Perezida Kagame akomeza agira ati “Ibihe byarahindutse, ni ingenzi ko turushaho kugira ubufatanye mu bukungu ku mugabane wacu kuruta na mbere… Buri gihe duhora twibutswa akamaro ko gukorera hamwe, ntawabasha kubikora ari wenyine. Ng’ibyo ibyo tugomba gukora mu minsi iri imbere, tukabyaza umusaruro amahirwe ari muri aya masezerano no kuri uyu mugabane.”

Yakomeje ashimangira ko amahitamo n’ahazaza heza hari mu biganza by’abanyafurika ubwabo, bityo ko bakwiye gukomeza gutera intambwe ijya mbere kandi bihitiramo ibibabereye.

Agaruka ku rwego rw’inganda muri Afurika, Perezida Kagame yavuze ko kuba rutaragera ku kigero cyifuzwa bizatuma batagera ku ntego z’iterambere ry’Afurika ziri mu cyerekezo cya 2063, ariho yahereye asaba ko ishoramari ryakongerwa muri uru rwego.

Yagize ati “Mu ngengo y’imari dukwiye kuzamura ishoramari mu rwego rw’inganda, tukongera urwego rw’ingufu n’ibikorwaremezo. Dukwiye kubaka imikoranire ihamye hagati ya za Kaminuza n’abikorera ku giti cyabo, tugateza imbere umuco wo guhanga udushya cyane cyane mu bakiri bato.”

Perezida Kagame yasabye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Banki Nyarukira Itsura Amajyambere, Ikigo gishinzwe inking muri Afurika CDC, Afreximbank n’abandi bafatanyabikorwa gutera ingabo mu bitugu urwego rw’inganda zikora imiti n’inkingo muri Afurika.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kane, nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze i Niamey muri Niger, aho yakiriwe na mugenzi we Mohamed Bazoum.

Iyi nama ya 17 yiga ku iterambere ry’inganda yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri Afurika n’abandi bafatanyabikorwa, ikaba iri kurebera hamwe uburyo urwego rw’inganda rwaba inkingi ya mwamba mu cyerekezo cy’iterambere rya Afurika cya 2063.

Inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma irimo kwigira hamwe uko urwego rw’inganda rwatera imbere mu cyerekezo 2063

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW