Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe 

Perezida Paul Kagame yageze i Niamey muri Niger aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, yiga ku nganda n’ubukungu budaheza muri Afurika.

Perezida Kagame yageze Niger avuye Doha

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Niger, Mohamed Bazoum.

Itangazo rigira riti “Perezida Kagame yageze i Niamey muri Niger, aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango w’Afurika unze Ubumwe yiga ku bukungu n’inganda.”

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yabanjirijwe n’iyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU, ku wa 23 Ugushyingo 2022, i Niamey ahabera inama hazwi nka Gandhi Conference Center.

Iyi nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yiga ku nganda n’ubukungu, igiye kuba ku nshuro ya 17.

Umugabane w’Afurika urajwe inshinga no kuzamura urwego rw’inganda rukagera ku kigero gishimishije, ibi bigaragaza n’uko ibihugu bikataje mu gushora imari muri uru rwego.

Perezida Kagame yageze Niger yitabiriye inama yiga ku nganda muri Afurika

Mu 2019, amafaranga yinjizwa n’urwego rw’inganda yazamutseho 17% abarirwa muri miliyari 731 z’amadorali nk’uko imibare ya Banki nyafurika itsura amajyambere ibigaragaza.

Perezida Kagame akaba yageze muri Niger, avuye muri Qatar, aho yitabiriye ibikorwa binyuranye harimo gufungura imikino y’igikombe cy’Isi no gutaha icyanya cyaharize intego z’iterambere rirambye.

Mu gitondo cyo ku wa Kane nibwo yahagurutse i Doha, nk’uko tubikesha Qatar News Agency.

- Advertisement -
Perezida Paul Kagame akaba yakiriwe mu muco gakondo wa Niger

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW