Perezida Kagame yizeye ko Musabyimana yumva neza inshingano ze

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahamije ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yumva neza inshingano ze kandi yiteguye kuzuzuza.

Perezida Paul Kagame ibumoso bwe hari Minisitiri Musabyimana Jean Claude warahiye

Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mushya Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 wabereye muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yahamije ko Minisitiri Musabyimana yumva neza inshingano ze kandi yiteguye kuzuzuza.

Yagize ati “Ndizera ko uyu Muyobozi Musabyimana umaze kurahira izo nshingano azumva kandi yiteguye no kuzuzuza.”

Yavuze ko ibindi ari ugukorera abaturage, cyane cyane ko iyi minisiteri agiye kuyobora, nta majyambere igihugu cyageraho bidashingiye ku baturage, ibibagezwaho cyangwa se ibikorwa n’ibitekerezo, nabo ubwabo bahaguruka bakagiramo uruhare.

Perezida Kagame ati “Ndizera rero ko inzira tumazemo igihe yumvikana kuri buri wese, ku bashinzwe ibintu bitandukanye. Nkaba ngira ngo mwizeze gusa ko twiteguye gufataya na we, akwiye no kwitegura gufatanya na bagenzi be izo nshingano zose zikagenda zubahirizwa.” 

Itangazo rishyiraho Minisitiri Musabyimana ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye no kuhira yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering, i Gembloux mu Bubiligi.

Yasimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney wagiyeho muri Werurwe 2021, avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagiyeho asimburanye n’ubundi na Musabyimana nawe umusimbuye muri minisiteri.

Musabyimana Jean Claude yarahiriye nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA

- Advertisement -