Perezida Ruto yahaye amabwiriza akomeye abasirikare boherejwe kurwanya M23

Perezida wa Kenya, Wiliam Ruto, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2022, yahaye amabwiriza akomeye abasirikare 1000 boherejwe mu Burasirazuba bwa Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23.

Abasirikare ba Kenya binjiye muri Congo kurwanya M23

Umutwe w’ingabo woherejwe muri Congo ufite misiyo yo kongera gusubiza ibintu mu buryo, ndetse no gutuma umwuka mubi uri hagati y’uRwanda na Congo ucururuka.

Muri Mata uyu mwaka nibwo abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagize igitekerezo cyo kohereza umutwe w’ingabo z’Akarere mu Burasirazuba bwa Congo. Ni mu nama yari yabahurije hamwe i Nairobi.

Kenya yatoranyijwe kuyobora ibikorwa byo mu rwego rwa gisirikare na diplomasi byo muri urwo rwego. Bivuze ko izayobora uwo mutwe.

Mu muhango wo kohereza izi ngabo, Perezida wa Kenya, Wiliam Ruto, yavuze ko nta kindi cyijyanye uwo mutwe uretse”Kurinda ikiremwamuntu”.

Yagize ati”Nk’umuturanyi, icyifuzo cya Congo ni uko yaba umwe na twe. Ntabwo dushobora kwemerera umutwe uwo ari we wese witwaje intwaro, abanyabyaha ndetse n’imitwe y’iterabwoba uhungabanya iterambere  dusangiye.”

Kenya isanzeyo izindi ngabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zigizwe n’ibihugu birimo UBurundi na Uganda.

Ni mu gihe ingabo z’u Rwanda zo zicungiye hafi ku mupaka wayo na Congo hirindwa ko FARDC yasatira imbibi, zikinjira mu gihugu nk’uko umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aheruka kubitangaza.

Uyu mutwe ugiye muri Congo mu gihe M23 yahagurukiwe imaze iminsi ijujubya ingabo za Leta, ikazambura tumwe mu duce tw’igihugu.

- Advertisement -

Uyu mutwe mbere ya 2021, wari wakubiswe inshuro ariko uza kongera kwisuganya, uza guhangana n’ingabo za leta, usaba ko amasezerano wagiranye nayo i Nairobi mu 2013  ashyirwa mu bikorwa.

RD Congo yo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Congo yafashe icyemezo cyo kwirukana ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Amb.Vincent Karega, ivuga ko igihugu cye gifasha umutwe wa M23.

Kugeza ubu yaba umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi , bahuriza hamwe bavuga ko leta ya Congo ikwiye  gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye na M23, ariko bagasaba ko uyu mutwe wemera kurambika intwaro hasi ndetse ukanarekura tumwe mu duce wigaruriye.

 TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW