Perezida wa Tanzania aratangira uruzinduko rw’iminsi 3 mu Bushinwa

Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Tanania, byatangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan atangira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Bushinwa.

Perezida Samia Suluhu Hassan asuye Ubushinwa mu gihe ibihugu byombi bimaze imyaka 58 bifitanye umubano

Uruzundo rwe ruzageza tariki 04 Ugushyingo, 2022.

Abiro bya Perezida byatangaje ko ari we mukuru w’igihugu wa Africa ugiye mu Bushinwa kuva Perezida w’icyo gihugu, Xi Jinping atorewe n’abagize ishyaka rye kongera kuribera Umunyamabanga Mukuru muri manda ya gatatu, binavuze ko ari we uzakomeza kuba Perezida.

Samia Suluhu Hassan ndetse asuye Ubushinwa mu gihe hashize imyaka itatu hadutse icyorezo cya COVID-19 cyagiye guihagarika ingendo z’Abakuru b’Ibihugu no guhura imbona nkubone.

Ku wa Kane, Perezida Suluhu azakirwa muri sale nini yitwa “Great Hall of the People”, aho we na Xi Jinping bazasinya amasezerano anyuranye y’ubufatanye.

Mu bandi bayobozi bakuru Suluhu azahura na bo ni Minisitiri w’Intebe w’Ubushinwa, Li Keqiang, na Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Li Zhanshu.

Tanzania n’Ubushinwa bimaze imyaka 58 bifitanye umubano mu bya dipolomasi. Itangazo rya Perezidansi ya Tanzania rivuga ko abayobozi bombi bazaganira ibya politiki, ubukungu, umuco, n’ubufatanye bw’ibihugu.

UMUSEKE.RW