PNL: Ibyaranze umunsi wa 11 wa shampiyona

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu munsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, hagaragayemo ugutungurana ku makipe yitwa ko ari makuru ugereranyije n’ayo zakinaga na yo.

Amakipe amwe yatunguwe ku munsi wa 11 wa shampiyona

Imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona, yatangiye ku wa Gatandatu hakinwa imikino itatu irimo uwahuje Police FC yatsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0, Étincelles FC inganya na 0-0 na Rutsiro FC, mu gihe Sunrise FC yo yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.

Indi mikino yabaye ku Cyumweru tariki 27 ari naho habonetsemo gutungurana kwinshi.

APR FC yanganyirije i Huye 0-0 na Mukura VS, Rayon Sports indirwa i Musanze FC ibitego 2-0, mu gihe Kiyovu Sports yo yagaragurikaga imbere ya Gasogi United itsindwa ibitego 3-1, Rwamagana City na yo itsinda Espoir FC igitego 1-0.

  • Ibisa n’ibyatunguranye kuri uyu munsi wa 11:

Police FC 0-1 Gorilla FC

Musanze FC 2-0 Rayon Sports

Mukura VS 0-0 APR FC

Kiyovu Sports 1-3 Gasogi United

Kuri uyu wa Mbere hategerejwe undi mukino ushobora gutungurana, uza guhuza Marines FC irakira AS Kigali kuri Stade Umuganda i Rubavu.

- Advertisement -

Byasize Rayon Sports igumanye amanota 22 inagumana umwanya wa Mbere, Kiyovu Sports igumana 21 ku mwanya wa Kabiri, APR FC igira amanota 19 ku mwanya wa Gatatu na Gasogi United yahise ijya ku mwanya wa Kane n’amanota 18.

Kiyovu iri mu zatunguwe

UMUSEKE.RW