Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Antoine Felix Tshisekedi, ntiyitabira inama y’iminsi ibiri ihuza abakuru bibihugu na za Guverinema bahuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF, kubera imirwano igisirikare cya leta gihanganyemo na M23.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD, cyatangaje ko kutitabira iyi nama ikomeye byatewe ahanini n’umutekano mucye uri muri iki gihugu.
Iyi nama iri kubera mu mujyi wa Djerba muri Tunisia, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma 31 barimo Emmanuel Macron w’Ubufaransa na Minisitiri w’Intebe wa Canada,Justin Trudeau.
Icyakora Congo yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge.
Iyi nama igiye kuba yari imaze gusubikwa kabiri kubera icyorezo cya COVID19. Biteganyijwe ko izibanda ku ikoranabuhanga n’ubufatanye mu muryango wa OIF.Igomba gusiga ishyizeho umunyamabanga mukuru w’uyu muryango ,kuri ubu wari uyobowe n’umunyarwanda Louise Mushikiwabo.
Perezida Tshisekedi kandi yaherukaga gusiba indi nama ikomeye mu Misiri (COP27) yigaga ibijyanye n’iihindagurika ry’ibihe.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW