Riderman na Karigombe barasusurutsa abanyabirori b’i Gisenyi

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki nka Riderman uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda kandi bubashywe we na mugenzi we Siti True Karigombe bategerejwe mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba mu gitaramo cyo kwishimana n’abakunzi babo.
Riderman na Karigombe bategerejwe i Rubavu mu gitaramo cy’imbaturamugabo

Iki gitaramo giteganyijwe kubera ahitwa Erica Night Club mu Mujyi wa Gisenyi ku mugoroba wo kuri uyu 11 Ugushyingo 2022.

Riderman araba aherekejwe n’umuraperi Siti True Karigombe ukunze kumufasha ku rubyiniro mu bitaramo bikomeye.

Uyu munyabigwi muri Hip Hop Nyarwanda iki gitaramo aragihuriramo n’abahanga mu kuvanga umuziki barimo Selekta Daddy na Dj Jackson.

Hagenimana Eric utegura ibitaramo ngarukakwezi bibera muri Erica Night Club yabwiye UMUSEKE ko biyemeje kujya batumira abahanzi bakunzwe mu rwego rwo gusendereza ibyishimo abakunzi babo.

Ati “Ni ugususurutsa Umujyi wacu mwiza wa Gisenyi, abantu barabyishimiye kandi bifasha impande zombi kuko abantu baba bashaka kurya Weekend bishimye.”

Yavuze ko gutumira Riderman ari ubusabe bw’Ibisumizi n’abandi benshi bamukunda mu Karere ka Rubavu n’abahatemberera.

Ati “Riderman ni umwe mu nkingi z’umuziki nyarwanda, amaze igihe kinini akunzwe, abasohokera iwacu baramwifuje ngo abahe ibyishimo”

Kwinjira muri iki gitaramo kiri buyoborwe na Mc Chada Boy ni 3000 Frw ahasanzwe na 5000 Frw muri VIP.

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW