Rubavu: Ababyeyi barasabwa kwirinda ababyaza ba gakondo

Ababyeyi bo mu karere ka Rubavu barasaba bagenzi babo gucika ku myumvire mibi bafite yo kubyarira mu ngo no kujya mu babyaza ba gakondo bazwi nk’abamamyi, bagashishikarira kubyarira kwa muganga.

Ababyeyi basaba bagenzi babo kwitabira kubyarira kwa muganga

Ibi babigarukaho mu gihe muri aka Karere hacyumvikana abaganga gakondo bavuga ko babyaza, usanga bafatirana ababyeyi bamwe batitabiriye gahunda zirimo gupimisha inda mu gihe batwite n’abagifite imyumvire yo kubyarira mu ngo.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’UMUSEKE bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bamwe bagifite imyumvire mibi yo kutitabira kubyarira kwa muganga, bakaboneraho gusaba bagenzi babo gucika kuri iyo myumvire.

Manizabayo Chantal, atuye mu mudugudu wa Muti, akagari ka Rwangara mu murenge wa Cyanzarwe, anenga ababyeyi batitabira gahunda zo gukurikirana umugore utwita bikabaviramo kubyarira mu ngo.

Ati “Hari abo twumva bakibyarira mu ngo nubwo twe muri Cyanzarwe bisa n’ibidahari, akenshi usanga biterwa n’imyumvire mibi ya bamwe, iyo ubyariye ku bitari niyo ubyaye umwana ufite ikibazo abaganga bakwitaho.”

Akomeza agira ati “Abafite iyo myumvire bakwiye kuyicikaho bakitabira kubyarira kwa muganga, kubera ko iyo wabyariye kwa muganga bagufasha kwandika umwana, iyo wabyariye mu rugo biragorana kwandikisha umwana kuko benshi batinya amande bacibwa.”

Uwayisaba Diane, nawe yunga mu rya mugenzi we agashishikariza ababyeyi kwitabira kubyarira kwa muganga kuko kubyarira mu ngo bishobora gutuma umwana cyangwa umubyeyi ahatakariza ubuzima.

Yagize ati “Kubera ubukene usanga umubyeyi nta mituweli afite agatinya kujya kwa muganga, ushobora kubyarira mu rugo ukaba wagira ikibazo umwana akaza yitambitse ugasanga arapfuye, kumwandikisha nabwo aratinya kubera atabyariye kwa muganga.”

Rusine Theoneste, Umujyanama w’ubuzima ukorera mu Kagari ka Makurizo mu murenge wa Cyanzarwe avuga ko bakangukiye gukurikirana ababyeyi batwite, ndetse bakabahugura mu rwego rwo gukumira ko hari ababyeyi babyarira mu ngo.

- Advertisement -

Agira ati “Kera habagaho imbogamizi nk’imihanda idakoze, nta modoka ihagera ariko ubu twegerejwe ibikorwaremezo ku buryo n’umubyeyi ugize ikibazo duhamagara imbangukiragutabara ikamugeza kwa muganga.”

Ababyeyi bashimangira ko umwana wavukiye kwa muganga akurikirana uko bikwiye

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yibukije ababyeyi batwite kwitabira gupimisha inda ni igihe bafite ikibazo gituma batipimisha bakegera ubuyobozi, ibi bikajyana no kubahiriza gahunda yo kubyarira kwa muganga hirindwa imfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara.

Ati “Uretse kuba umuvuzi gakondo ntabwo aba yemerewe kubyaza kuko umubyeyi aba agomba kubyarira kwa muganga, umujyanama w’ubuzima agenda akurikirana umubyeyi utwite anamwibutsa kwipimisha, ntabwo tubona impamvu yo kubyarira mu rugo kuko iyo tumenye ko hari impamvu yatuma umubyeyi atabyarira kwa muganga tuyikuraho kare, barabizi ko umuryango byagaragaraho wanahanwa.

“Ibishoboka byose leta yarabikoze kugirango twirinde imfu z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara kubera ubumenyi buke.”

Ishimwe Pacifique akomeza asaba abyeyi babyariye mu rugo bitunguranye, kwihutira kugeza umubyeyi n’umwana kwa muganga kugirango bakurikiranwe kuko aho umwana aba yavukiye haba hatizewe, ibi bikajyana no kwandikisha abana bavutse badategereje ko amande ajyaho.

Mu Rwanda hose hari kubera ibikorwa binyuranye birimo kwigisha ababyeyi gupimisha inda no kwita ku murire y’abana, mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ku nsanganyamatsiko igira iti “Nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara.”

Imibare yo mu 2020, igaragaza ko mu Rwanda, abagore bapfaga babyara bari 203 ku bagore ibihumbi 100, naho abana bapfa bavuka banganaga na 19 ku bana 1000.

Ishimwe Pacifique Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW