Rubavu: Abagabo basabwe kuba bandebereho mu kwita ku mugore utwite

Abagabo bibukijwe ko kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi atari inshingano z’umugore gusa, basabwa kureka kwigira ba ntibindeba bagahagurukira kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite.

 

Abana bahawe Vitamini A ndetse ikazakomeza gutangwa muri iki Cyumweru

Kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Ugushyingo 2022, mu murenge wa Cyanzarwe, mu karere ka Rubavu hatangirijwe  Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ku nsanganyamatsiko igira iti “Nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara”.

Ni umunsi wahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki no kugira ubwiherero.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Uwaliraye Parfait, yashimangiye ko uruhare rw’umugabo ari ingenzi mu kwita ku buzima bw’umugore utwite, abasaba kurushaho gufasha abagore babo mu gihe batwite, mu rwego rwo kwirinda imfu z’ababyeyi n’abana bapfa babyara.

Ati “Uruhare rw’umugabo ni ingenzi cyane, nubwo umugore ariwe utwite, umugabo nk’ushinzwe urugo akwiye kwita ku mugore kuva atwite, akamuherekeza kujya kwipimisha, akamuba hafi n’igihe cyo kubyara cyagera akamuherekeza ndetse agakomeza na nyuma yo kubyara.”

Dr Uwaliraye Parfait yakomeje avuga ko abagabo bagomba kwigisha bagenzi babo akamaro ko kwita ku mugore utwite ndetse n’umuryango muri rusange, ibi bikazatuma hirindwa ko hari ababyeyi bapfa babyara.

Yagize ati “Ikindi dusaba abagabo ni ugushishikarizanya hagati yabo gahunda yo kwita ku mubyeyi n’umwana, umubyeyi utwite aba afite ubuzima bubiri aba ari kwitaho, iyo umutakaje abyara n’umwana akahasiga ubizima uba utakaje abantu babiri.

Abagabo bafite uruhare rukomeye cyane, haba ku giti cyabo no mu ngo, haba igihe abagore babo batwite, bagakurikirana igihe cyo kubyara n’igihe cyo kuboneza urubyaro nabo bakabigiramo uruhare.”

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique yashimangiye ko mu rwego rwo kugabanya igwingira mu bana ryari kuri 40% mu 2020, bagiye kurushaho kwegera abagabo mu rwego rwo gufatanya n’abagore babo, aho kubatererana.

Ati “Tugiye kurushaho kuzana uruhare rw’abagabo mu mirerere y’umwana, twarebaga igwingira mu mirire mibi, gusa ariko twaje gusanga hazamo no kuba umuryango ufite amakimbirane… “

Yavuze ko ingamba bafashe ari uko buri munsi haba hari urutonde rw’abana bagaragayeho igwingira bagomba kugerwaho n’abajyanama b’ubuzima, ndetse abantu bakavuga icyo babikozeho.

Ati “Hari nk’abaturage batitabira gahunda zo gufata nka shishakibondo n’inyongeramirire mu bana kubera ngo badafite icyiciro kandi ntaho bihuriye.”

Abana n’ababyeyi bahawe ibinini birimo iby’inzoka

Umukozi ushinzwe ibijyanye n’ubuzima bw’abana n’ababyeyi mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, Dr Theopista John Kabuteni yashimiye Leta y’u Rwanda by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima ku buryo badahwema gushyira imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, avuga ko bazafatanya mu kurebera hamwe niba nta mubyeyi n’umwana usigara atitaweho uko bikwiye.

Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu gihugu hose cyatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa 14 Ugushyingo, aho kizageza 14 Ugushyingo 2022.

Mu Rwanda hose ababyeyi batwite bazakangurirwa kwisuzumisha hakiri kare, kugana muganga igihe bagize ikibazo no kurya indyo yuzuye. Hazatangwa serivise zinyuranye harimo gukingira imbasa ku bana, gutanga ikinini cya vitamin A, ikinini cy’inzoka, gusuzuma imirire y’abana hanatangwa ifu ya Ongera , ndetse hazanatangwe serivise zo kuboneza urubyaro ku babyifuza.

Ibipimo by’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana byo mu mwaka wa 2020 bigaragaza ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu ryari kuri 33%, abafite ibiro bidahagije bari 8%,ababyarira kwa muganga bari kuri 93%, gukingiza abana inkingo zose z’ibanze byari kuri 96%.

Imibare yo mu 2020, igaragaza ko mu Rwanda, abagore bapfa babyara bari 203 ku bagore ibihumbi 100, naho abana bapfa bavuka banganaga na 19 ku bana 1000.

Dr Uwaliraye Parfait ushinzwe Igenamigambi muri MINISANTE yasabye abagabo kwita ku bagore batwite
Umukozi ushinzwe ibijyanye n’ubuzima bw’abana n’ababyeyi muri OMS, Dr Theopista John Kabuteni yavuzeko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda
Ababyeyi bakaba bigishijwe uko bategura indyo yuzuye
Abagabo basabwe kurushaho kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW