Rubavu: Amezi atatu arihiritse ababyeyi badahabwa ifu ya shishakibondo

Ababyeyi bafite abana bafatira ifu ya Shishakibondo ku Kigo Nderabuzima cya Busigari, mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, baravuga ko amezi agiye kuba ane badafata iyi fu ibafatiye runini mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Ababyei ku kigo nderabuzima cya Busigari ntibagihabwa Shishakibondo

Ni ibintu bavuga ko batazi impamvu bo batagihabwa iyi fu, nyamara ahandi bo bayihabwa, ni mu gihe mu gihugu hose hari kwizihirizwa icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Uwayisaba Pelagie, ni umubyeyi wo mu mudugudu wa Muti, akagari ka Rwangara, umurenge wa Cyanzarwe, avuga ko hashize igihe badahabwa ifu ya Shishakibondo.

Ati “Ku kigo nderabuzima cya Busigari ifu ya shishakibondo ntabwo duheruka kuyihabwa, bisa naho byahagaze, kuva nabyara umwana wanjye nayifashe rimwe gusa.  Kutabona iyi ifu bishobora gutuma umwana yagwingira.”

Ibi bigarukwaho na Rusine Theoneste, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Gashuha, akagari ka Makulizo mu Murenge wa Cyanzarwe, ashimangira ko ifu ya Shishakibondo kuri iki kigo nderabuzima cya Busigari itagitangwa ndetse batabwiwe  n’impamvu yatumye itagitangwa.

Yagize ati “Hano ku kigo nderabuzima cya Busigari Shishakibondo yabaye ikibazo natwe byaratuyobeye, ubusanzwe twe dukangurira ababyeyi kugira ubuzima bwiza na leta ikadufasha mu kubashakira izo nyunganiramirire, baheruka gufata mu kwa Munani kuva ubwo ntibarongera kuyihabwa ahubwo mwatubariza.”

Umukozi w’agateganyo w’Ikigo nderabuzima cya Busigari ushinzwe abajyanama b’ubuzima akanagira mu nshingano itangwa rya Shishakibondo, Tuyisabe Chantal avuga ko impamvu iyi fu idatangwa aruko nabo ntayo bafite mu bubiko bwabo.

Ati “Ababyeyi icyo twababwira nuko bakihangana, kuba itaboneka nuko dufite ikibazo cy’uko batarayiduha natwe kandi twaratumije, babona ahandi bayifata bagakeka ko twe twanze kuyibaha ariko ntayo dufite mu bubiko. Ntibakwiye gutuma abana basubira inyuma mu mikurire, babe babagaburira indyo yuzuye mu gihe Shishakibondo itaraboneka.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique agaruka kuri iki kibazo cya Shishakibondo itakiboneka yavuze ko byatewe nuko yabuze ku rugunda ariko barimo kubikurikirana.

- Advertisement -

Yagize ati “Tumaze iminsi nta Shishakibondo dufite no ku ruganda itaboneka, mu minsi yashize haboneka iy’abana iy’ababyeyi itaboneka ariko biri gukorwaho ndetse igihe cyose ibonetse badutumaho tukajya kuyifata, ubu twari dufite iy’abana ariko mu bubiko nta y’ababyeyi dufite ndetse no ku ruganda ntayihari.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Uwaliraye Parfait yavuze ko mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bazita kuri gahunda zo gupima imirire mu bana kandi bazakurikirana ko izo serivise zita ku bana bagaragaje imirire mibi zigera kuri bose.

Ati “Muri iki cyumweru hari gahunda zo gupima abana bari munsi y’imyaka itanu, abagaragaye ko bafite imirire mibi bitabweho kandi tuzakomeza kubikora, tuzakurikirana neza tumenye niba izo serivise zita ku bana bafite imirere mibi haba kubapima, kubaha Ongera n’ifu ya Shishakibondo n’izindi gahunda zose za leta zashyizweho kugirango turwanye imirire mibi zibageraho. Icyo twakora ni ugukorana n’ubuyobozi bw’akarere kugirango izo serivise zikomeze gutangwa mu buryo buhoraho.”

Imibare iheruka ku igwingira ry’abana mu karere ka Rubavu, igaragaza ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana cyari kuri 40%, ubuyobozi buvuga ko bwahagurukiye iki kibazo mu rwego rwo kurandura igwingira mu bana muri aka karere.

Ikigo nderabuzima cya Busigari

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW