Ruhango: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana wavutse atagira igitsina  

Mukashema Alphonsine wo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, arasaba abagira neza n’ubuyobozi kumufasha kubona ubushobozi bwo kuvuza umwana we wavutse afite uburwayi bw’ibyo mu nda biri hanze ndetse ntagire igitsina.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango


Ni umwana w’imyaka 14 uyu mubyeyi yise Hagenimana David nubwo atazi igitsina cye, akaba yarabuze uko amuvuza kuko atishoboye ndetse akaba yarashyizwe no mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Mukashema utuye mu Mudugudu wa Ipate, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye, avuga ko yagejeje umwana we mu bitaro bya CHUK ariko bakamubwirako yakenera abavuzi b’inzobere kugirango akire, gusa ngo amikoro yo yarabuze.

Aganira na Radio Huguka, yasobanuye uburwayi bw’umwana we agira ati “Nabyaye umwana, inda ikaba irarangaye, si umukobwa si umuhungu, umukondo ntawuriho, abantu barabizi ariko ikintangaza ni ukuntu banshyize mu cyiciro cya gatatu. Uyu munsi wa none nabuze ubufasha bwo kuvuza uyu mwana, naho mbonye bajya kumfasha bagasanga ndi mu cyiciro cya gatatu.”

Uyu mubyeyi Mukashema Alphonsine agaragaza ko yiyambaje inzego z’ibanze ariko byabaye iby’ubusa, agasaba inzego zisumbuye kumufasha kuvuza uyu mwana kuko abaganga bamubwiye ko ashobbora gukira.

Ati “Nagiye CHUK barambwira ngo umuganga waturuka hanze yamuvura, ubwo rero nacitse intege kubera ubukene, Mudugudu na Gitifu w’akagari n’umurenge barabizi, ndasaba ubuvugizi bamfashe turebe uko twavuza uyu mwana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bagiye gukurikirana bagashaka uko uyu mwana yavuzwa.

Yagize ati “Ubundi kugirango ikibazo kigeze iki gihe, umuryango uri mu cyiciro cya gatatu, icyo tugiye gukurikirana nk’ubuyobozi bw’akarere nuko hari abantu bamubarwaho bishoboye nabo biri ngombwa ko tuvugana bakabigiramo uruhare. Ntabwo mu gihugu cyacu dufite amabwiriza avuga ngo abafashwa mu buvuzi n’abari mu cyiciro cya mbere gusa, icya ngombwa ni ukurwana ku buzima bw’umuntu. Tugiye kuvugana n’ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK, agafasha akavuzwa.”

Abaturanyi ba Mukeshimana Alphonsine bavuga ko ubu burwayi bw’uyu mwana buzwi ndetse nta mikoro afite yatuma ashyirwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, kuko ngo ubusanzwe atunzwe no guca inshuro ku bandi.

- Advertisement -

Aba baturanyi nabo bakavuga ko ubuyobozi bukwiye gufasha uyu mwana, agahabwa ubuvuzi kuko ibyo munda bigaragara hanze.

IVOMO: RADIYO HUGUKA

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW