Rusizi: Uwakekwagaho gusambanya abana yiyahuriye mu Biro by’AKagari

Umugabo w’imyaka 40 wo mu Karere ka Rusizi wakekwagaho gusambanya abana babiri b’abakobwa, yasanzwe mu Kagari  yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Akarere ka Rusizi kavugwaho kuberamo aya mahano

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2022, bibera mu Murenge wa Muganza,Akagari ka Shara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, RWANGO Jean de Dieu,yabwiye Umuseke ko  ku mugoroba wo kuri uwo  wa Gatanu, ari bwo abo bana bari mu kigero cy’imyaka 10 na 13 bahuye n’irondo ry’umwuga, batanga amakuru ko uwo mugabo amaze  kubasambanya abashukishije amandazi  ahita atabwa muri yombi.

Gitifu Rwango  yavuze ko ukekwaho gukora ayo mahano yabanje kujyanwa ku Kagari mbere y’uko ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha ariko baje gutungurwa n’uko yahise yiyahura.

Yagize ati”Mu gihe bari bamushyize mu Kagari  bategereje ko bamutwara kuri RIB,nibwo  abantu bari hanze mo gacye bagiye kumva  ikintu kirakubise bajya kureba kuko yari ari ku nzu,basanga tayari yamaze kwimanika, ahita apfa.Yimanitse akoresheje umugozi.”

Uyu muyobozi avuga “ko hibazwa aho yawuvanye ariko abantu twarimo tuganira bavuga ko hari ukuntu yajyaga atwaza abantu nk’ibijerekani birimo  inzagwa cyangwa se indi mizigo bishoboka ko yaba yari awufite.Ni byo abantu bakeka.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mugabo yakomokaga mu Murenge wa Bugarama aho yari amaze imyaka 13.Yari yaratayeyo umugore bashakanye byemewe n’amategeko.

Umurambo wa nyakwigendera ubwo twakoraga inkuru wari ukiri ku biro by’AKagari mu gihe hagitegerejwe ko ujyanwa gukorerwa isuzuma. Ni mu gihe abana bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.

MUHIRE DONATIEN /UMUSEKE.RW iRUSIZI.

- Advertisement -