Sinemera ko imbunda n’amasasu byazana amahoro – Kenyatta avuga Congo

Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, akaba ari umuhuza wagenwe n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, yavuze ko igisubizo cy’amahoro kitari mu ntambara.

Uhuru Kenyatta asanga imbunda n’amasasu bitazana amahoro muri Congo

Mu Kiganiro Uhuru Kenyatta yagiranye na Radiyo Okapi, yatangaje ko inzira imwe ishobora gutanga igisubizo kirambye muri Congo ari uko imitwe yose ishyira hasi intwaro hagakoreshwa inzira y’ibiganiro.

Yagize ati “Naje kuganira n’abayobozi batandukanye, b’amadini atandukanye, b’imiryango (ubwoko) itandukanye, kubahuza, kugira ngo tubashe kubona igisubizo cya politiki ku mvururu, n’ibibazo bitandukanye byugarije iki gihugu (Congo), kubera ko jyewe sinemera ko imbunda n’amasasu byazana amahoro.”

Uhuru Kenyatta avuga ko imbunda n’amasasu bitazana iterambere, ndets engo ntizishobora kuzana intsinzi kuri uwo ari we wese, uretse kumeneka kw’amaraso, no gusubiza inyuma amahoro.

Ati “Maze kugirana ibiganiro na benewacu bo muri Ethiopia, ubutumwa bwange bwari ubwo ngubwo.”

Uhuru Kenyatta yaganiriye n’abayobozi batandukanye muri Congo mu rwego rwo gushaka igisubizo mu nzira y’ibiganiro

 

Ku bibazo by’u Rwanda na Congo

Perezida Uhuru Kenyatta, avuga ko icyambere ari ukuba ibihugu byombi ari abanyamuryango ba Africa y’Iburasirazuba, akavuga ko icyifuzo cy’uyu muryango ari ukuba umwe kugira ngo abawugize bagere ku iterambere, no gukora ibishoboka byose ubukire bw’ibuhugu bukagera ku baturage babyo bose, urubyiruko rukabona akazi kandi rukajya aho rushaka hose, gushaka imari.

Ati “Icyo ntekereza, nsangiye n’abayobozi bari ku butegetsi muri ibi bihugu, ni ugukora ibishoboka ikibazo kiri hagati yacu kikarangira, abantu bakabasha kumvikana bari hamwe, bamenye ko nta kidutandukanye, kandi ni inshingano yacu nk’abayobozi kumva ko twagejeje ku baturage bacu ibyo twabemereye, kandi isezerano ry’umuyobozi uwo ari we wese ni ugutanga amahoro n’ubumwe bw’abaturage be, no guharanira ko nta maraso ameneka, nubwo tari ibihugu bitandukanye, turi ikintu kimwe, turi Africa y’Iburasirazuba.”

- Advertisement -
Ku Cyumweru Uhuru Kenyatta yari i Kinshasa, uyu munsi ategerejwe i Goma muri Congo

 

M23 mu biganiro…

Uhuru Kenyatta avuga ko umutwe uwo ari wo wose ukwiye kumva ko nufata intwaro utazigera utsinda. Avuga ko abo bose bitwaje intwaro bagomba kuzishyira hasi, bakajya ku meza y’ibiganiro kugira ngo haboneke igisubizo cyumvikanyweho na bose.

Ku cyumweu tariki ya 13 Ugushyingo 2022, Uhuru Kenyatta yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Congo mu rwego rwo kuganira n’abayobozi b’icyo gihugu no gutegura ibiganiro bya gatatu bizabera i Nairobi.

Amakuru avuga ko Kenyatta ategerejwe i Goma kuri uyu wa Kabiri mu gihe imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo FARDC ikomeje kubera muri kilometero nkeya hafi y’uwo mujyi.

Uhuru Kenyatta yerekeje i Kinshasa mu rwego rwo gushakira amahoro akarere

UMUSEKE.RW